MSAADA yemereye Guverineri Uwamariya gukomeza gufasha abarokotse Jenoside
Abayobozi b’umuryango MSAADA w’Abongereza usanzwe ufasha abarokotse Jenoside mu ntara y’Iburasirazuba bemereye umuyobozi w’iyo ntara ko bagiye gufasha abarokotse Jenoside kubaka imishinga ibyara inyungu kandi iramba bazajya bikorera ubwabo kuko ngo kubaha imfashanyo za hato na hato bibaheza mu bukene no gutegereza ak’imuhana.
Ibi Billy Kelly na David Zackheim bayobora MSAADA babyemereye Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba mu kiganiro bagiranye mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 26/06/2013 ku cyicaro cy’intara i Rwamagana, aho yabakiriye bakaganira kuri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside gukomeza kubaho neza bafite agaciro.
Aba bayobozi ba MSAADA bari mu Rwanda mu gusura uko ibikorwa binyuranye bateramo inkunga abarokotse Jenoside bitera imbere, bakaba by’umwihariko basura imiryango y’abarokotse Jenoside bahaye inka 31 zo mu bwoko bwa Frisonne cyangwa Frisian mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Izi nka zahawe abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana ngo bagamije kubafasha kubona aho bazajya bakura amafaranga kuko ari inka zikamwa amata menshi ashobora kugera kuri litiro 30 ku munsi iyo zitaweho neza.
Abayobozi ba MSAADA bavuga ko bamaze imyaka umunani bafasha abarokotse mu bikorwa bimwe na bimwe, ariko ngo ubu batangiye gahunda ndende yo kubaha ubushobozi bw’imishinga izajya ibyara inyungu, bakazajya babona ibyo bakeneye batarindiriye imfashanyo ziva ikantarange.
Guverineri Uwamariya Odetta yashimiye abagize umuryango MSAADA bose ku mugambi mwiza bafashe kuva mu mwaka wa 2005 wo gufasha abarokotse Jenoside guhangana n’ingaruka za Jenoside yabasize iheruheru, bamwe batagira amacumbi abandi bagasigara ari incike.

Madamu Uwamariya yabashimiye kandi ku kuba noneho bateye intambwe yo kurenga imfashanyo z’utuntu duto abarokotse bakenera mu buzima bwa buri munsi, bakaba batangiye kubafasha mu mishanga iramba, abarokotse bazajya bacunga ubwabo kandi bakayibonamo amafaranga bashora no mu bindi bikorwa bibyara inyungu.
Umuryango MSAADA washinzwe mu 2005 ugamije gukusanya amafaranga mu baterankunga bo mu Bwongereza ngo bagoboke abarokotse Jenoside babafata mu mugongo.
MSAADA yafashije umuryango w’abapfakazi ba Jenoside AVEGA mu burasirazuba kwiyubakira imishinga ibyara inyungu myinshi kandi ishyigikira abapfakazi mu bikorwa bito bito bakoraga mu mashyirahamwe yabo.
Uretse inka za kijyambere 31 MSAADA yatanze muri Rwamagana, ngo yanigishije abarokotse Jenoside b’i Nyarubuye mu karere ka Kirehe korora inzuki ku buryo bwa kijyambere.

Abakozi b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bari mu biganiro MSAADA yagiranye na Guverineri w’Iburasirazuba babwiye Kigali Today ko MSAADA izatanga izindi nka 40 za kijyambere mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.
Urubuga rwa MSAADA ruvuga ko uyu muryango umaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 560 mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside mu Rwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|