MINICOM yatangaje igiciro ku musaruro w’ibigori

Ku wa kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho igiciro ntarengwa ku musaruro w’ibigori inasaba inzego zibishinzwe kureba ko cyubahirizwa.

Hatangajwe igiciro ntarengwa cyo kugura ibigori
Hatangajwe igiciro ntarengwa cyo kugura ibigori

MINICOM iramenyesha abahinzi, abacuruzi, inganda zitunganya ibigori n’Abanyarwanda muri rusange ko umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga 2021 A, utunganyijwe neza kandi wujuje ubuziranenge uzagurishwa ku giciro fatizo cy’Amafaranga y’u Rwanda 226 ku kilo kimwe cy’ibigoro bihunguye, naho ibidahunguye (Amahundo) bikazagurishwa ku Mafaranga y’u Rwanda 204 ku kilo.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye M. Soraya, rivuga ku myanzuro y’inama yo kuwa 21 Mutarama 2021 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyo nama ikaba yari igamije kurebera hamwe igishoro cy’umuhinzi n’igiciro abaguzi bazaguriraho umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2021 A.

Ni inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gihingwa cy’ibigori, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abahagarariye abahinzi b’ibigori, abahagarariye inganda zitunganya ibikomoka ku bigori, abahagarariye ibigo binini bigura bikanacuruza ibigori n’abahagarariye uturere tugira umusaruro w’ibigori mwinshi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Inzego z’ibanze mu turere dufite umusaruro w’ibigori n’Ikigo gishinzwe amakoperative, bakaba basabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.

MINICOM ikaba yibukije ko abacuruzi bemerewe kugura umusaruro w’abahinzi ari ababifitiye uburenganzira gusa (abafite icyangombwa kibemerera gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi gitangwa na RDB).

Uzagura ibigori atabifitiye uburenganzira azabihanirwa
Uzagura ibigori atabifitiye uburenganzira azabihanirwa

Iyo Minisiteri yanibukije ko uzafatwa anyuranya n’ibivugwa muri iryo tangazo, ko azahanwa hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko no 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse n’Itegeko no 36/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyinzicyane kuba RAB yongeye gutekereza kugihigwa cyibigori kuko iyo byeze abacuruzi bahita bashaka uko babona inyungu zirenze.

Nshimiyimana j bosco yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka