MINALOC yashimiye akarere ka Nyanza aho kageze kesa imihigo

Intumwa za minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) zasuye akarere ka Nyanza tariki 18/01/2013 zashimye aho ako karere kageze gashyira mu bikorwa imihigo kihaye muri uyu mwaka wa 2012-2013.

Mu byasuzumwe n’izi ntumwa zari ziyobowe na Sibomana Saidi bishingiye ku nkingi enye Guverinema yiyemeje zirimo imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu n’ubutabera.

Buri mukozi w’akarere ka Nyanza yabazwaga aho ageze ashyira mu bikorwa ibikubiye mu nshingano ze akabisobanura yifashishije inyandiko ndetse akabazwa n’ibibazo bijyanye n’akazi ke.

Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cy'isuzumamihigo mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cy’isuzumamihigo mu karere ka Nyanza.

Nyuma yo gusuzuma ibikorwa byose byakozwe n’ibirimo gukorwa mu karere ka Nyanza bijyanye n’imihigo biyemeje, abagize itsinda ryakoraga iryo suzuma bishimiye intambwe imaze guterwa mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’abaturage.

By’umwihariko intumwa za MINALOC zashimiye akarere ka Nyanza ku birebana n’inyubako z’ibigo by’imali iciriritse aho buri murenge wujujwemo inzu ya SACCO ndetse n’inyubako z’ibiro by’utugali.

Bafatiye ku rugero tw’utundi turere tw’igihugu bashimye ko nyuma y’inyubako z’ibiro by’utugali mu karere ka Nyanza hamaze no kubakwa ibiro by’imidugudu.

Ibipimo by’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage batuye mu karere ka Nyanza nabyo byariyongereye mu mirenge inyuranye y’ako karere aho byerakana ko nibura abaturage barya bagasigaza.

Icyakora Sibomana Saidi wari uyoboye iryo tsinda ryari rituritse muri MINALOC yasabye akarere ka Nyanza kunoza ibijyanye no guhanahana amakuru mu birebana n’ibirimo gukorwa kugera hasi mu bayobozi b’imirenge.

Sibomana Saidi wari uyoboye itsinda rya MINALOC ryasuye akarere ka Nyanza hasuzumwa aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa.
Sibomana Saidi wari uyoboye itsinda rya MINALOC ryasuye akarere ka Nyanza hasuzumwa aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ku birebana n’iterwa ry’amashyamba naho basabwe ko hajyaho uburyo bwo kwegurira imicungire yayo abantu bikorera ku giti cyabo ngo kuko byagaragaye ko hari imicungire mibi muri rusange. Basabwe kandi kongera umubare w’abafite ubwisungane mu kwivuza kuko bakiri ku gipimo cya 68% ku rwego rw’akarere kose ka Nyanza.

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza yavuze ko kubirebana no kongera umubare w’abafite ubwisungane mu kwivuza hagiye kwifashishwa ubukangurambaga bafatanyije n’abafatanyabikorwa bakorera muri ako karere nyuma yo kwiyemerera ko nawe asanga bakiri ku gipimo cyo hasi.

Impamvu yatumye ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyanza butagira ibipimo bishimishije byatewe n’uko bamwe mu baturage b’ako bagiye bajya kubufatira mu turere bahana imbibi nka Ruhango na Huye nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwabisobanuye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka