MINALOC yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa bitandatu.

Bikozwe nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango yoherereje umuturage witwa Ndayambaje Shinani ibaruwa imuhamagaza kwitaba ku biro by’Akagari yitwaje ibyangombwa bitandatu.

Iyo baruwa igaragaza ko Ndayambaje agomba kwitaba tariki ya 24 Ukwakira 2019 yitwaje ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, icyemezo cy’irondo, icyemezo cy’ubwiherero bwuzuye, icyemezo cy’uko afite akarima k’igikoni, n’icyemezo cy’uko adacuruza cyangwa adakora ibinyobwa bitemewe.

Iyi ni yo baruwa ihamagaza Ndayambaje

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahise yamagana ihamagazwa rikozwe kuri ubwo buryo kuko bugira ingaruka mbi ku muturage wari ukeneye serivisi runaka.

MINALOC yagize iti, “Ibyemezo nk’ibi ntibyemewe, nta n’aho biteganywa mu mategeko cyangwa inyandiko ngenderwaho mu gutanga serivisi mu nzego z’ibanze kuko bibangamira, bikanadindiza umuturage ukeneye serivisi”.

Minaloc yasabye Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango guhita bakurikirana iby’iki kibazo kandi hagafatwa umwanzuro ukwiye.

Minaloc yahise yamagana ibyemezo nk’ibi kuko bidindiza umuturage ukeneye serivisi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bitari bisanzwe mu Karere ka Ruhango ko umuyobozi yiyandikira inyandiko imenyesha abaturage gahunda zitandukanye akayohereza atagishije inama.

Agira ati, “Iyo abanza kugisha inama inzego zimukuriye ntaba yaguye muri ririya kosa, kuko ntabwo byemewe ko umuturage ahabwa serivisi cyangwa ahamagazwa ku Kagari abanje kwerekana biriya byose”.

“Ikosa iyo ribaye ryigisha abantu ngo bakosore, kandi ubu hararebwa icyo yari agamije no kumukosora uko yandikira n’uko abwira abaturage, ababifashe nk’ibidasanzwe nababwira ko umuyobozi yakoze, mu gukora arakosa”

Habarurema avuga ko ushobora gusanga icyateye Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwandikira Umuturage amusaba ibintu bitari ngombwa byaba byatewe n’uko uwo muyobozi yaba yifitiye izindi gahunda yashakaga kugeraho ariko kandi ko bigiye gukosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

MINALOC , yakoze gusa bikunze njye nasaba kiriya mugabo yababarirwa nkuko , mbona ari system hose , basiba kubishira munyandiko ariko inzego zibanze niyo mukorere yazo.

Muazabaze mu kagali ka cyimo Imasaka mukarere ka kicukiro.

Happy yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ibyo biramenyerewe cyane muri Ruhango. Akarengane-gutotezwa bya hato nahato kw’abaturage bishingiye ku nyungu za bamwe - amarozi- ibibazo mu miryango bishingiye ku manza cyane cyane mu by’ubutaka n’izungura- ruswa mu bacamanza(abunzi/nabandi bigenga) - Ahubwo
Minaloc Yaratinze kugira icyo itangaza.

Nanjye niho mvuka, ibi mbifitiye ibimenyetso ntago ari ugukabya

Hakenewe impinduka mu nzego zoze

Elias yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ndashimira @MINALOC kuba yagize icyo ivuga kuri iriya baruwa yanditswe n’ ubuyobozi. Ikigaragara ni uko hari nyinshi zandikirwa abaturage kandi abayobozi bafite icyo bagamije rimwe na rimwe kitari cyiza.

Abayobozi rwose bakosore ayo makosa kandi ntazasubire kuko biriya ni nk’ iterabwoba ku muturage rikozwe n’ umuyobozi mu nyungu ze bwite.

Gilbert yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ndashimira mayor Habarurema Valens uburyo yabivuzeho neza. Umuyobozi nawe ni umuntu, gukosa ni ibintu bisanzwe mubantu bose.kandi ndibaza ko uwo mugitifu icyo yari agamije atari kibi, kuko ibyo yasabye umuturage kuba yujuje nibintu bimufitiye akamoro.
Mayor Valens, ashyira mugaciro.

Vincent yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Muraho neza basomyi nkunda!

Uwo gitifu akurikiranwe kuko ushobora no gusanga hari ibindi bintu bapfa atashatse kugaragaza kuko nta muntu muzima udafite icyo apfa n’undi wamusaba ibibngana gutya. Nkeka ko na we ubwe umusuye utabimusangana kandi ari umuyobozi mu mwanya wo kubisaba umuturage. Tube abakozi b’umwuga kuruta kwimika inzangano mu mitima.

Bon travail!

Mr Jean Bosco TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

uwo gitifu wakagari nabandi bakorana Bose bakuiye gufatirwa ibihano harimo na gitifu wumurenge kuko byanze bikunze arabizi.

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka