MIDMAR irahakana ibivugwa ko impunzi z’Abarundi zikora politike
Ministeri y’Imicungiye y’Ibiza no gucyura Impunzi irabeshyuza amakuru avuga ko mu nkambi y’impunzi ya Mahama hakorerwamo ibikorwa bigamije kurwanya u Burundi.
Leta y’u Burundi yareze u Rwanda ko rucumbikiye abahubangabanya umutekano mu Burundi barimo n’impunzi zikurwa mu nkambi zikajyanwa mu gisirikare guhungabanya umutekano mu Burundi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukwakira 2015, Minisitiri Mukantabana Seraphine, aherekejwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, bakoreye urugendo muri iyi nkambi mu rwego rwo kubeshyuza aya makuru no kuzihanangiriza kujya muri ibyo bikorwa.
Yaboneyeho no kubeshyuza ibivugwa ko izi munzi ubu zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe zaba zikora ibikorwa bya politike birimo n’ibya gisirikare.
Yagize ati “Ntabwo aribyo ntanubwo bishobora kuba ukuri kuko amategeko leta y’u Rwanda rwasinye agenga iby’impunzi ntago yemera ko hari impunzi yajya mu bikorwa bya politike cyangwa ibindi bikorwa byahungabanya umutekano mu gihugu zavuyemo.”

Uhagarariye ishami ryita ku mpunzi(UNHCR) mu Rwanda,Dr Azam Saber,yasabye izi mpunzi kwirinda kwinjira mu bikorwa bya politike cyangwa ibya gisirikare kuko amategeko abihana.
Ati “Ndashimangira ko muri hano mugomba kubahiriza amategeko.Mugomba kumenya ko muri abasivile ntabikorwa bya gisirikare cyangwa ibya politike mugomba gukorera hano mu nkambi.”
Uyu muyoboi avuga ntabikorwa azi bya politike bikorerwa muri iyi nkambi ya Mahama,ariko agashimangira ko impunzi zigomba kwibutswa amabwiriza aziranga.
Pasteur Ukwibishatse Jean Bosco,uhagarariye impunzi ziri mu nkambi ya Mahama,ahakana ko nta bikorwa bya politike cyangwa ibya gisirikare bikorerwa muri iyi nkambi,akavuga ko abavuga ayo makuru ari abanyapolitike baba bafite inyungu zabo.
Ati “Twebwe tubifata nk’ibihuha.Abanyapolitike bavuga byinshi n’ibindi bizavugwa ariko baba bafite inyungu zabo,twebwe inyungu dufite nuko dufise mu mutekano ntangere icyo nicyo tuzi.”
URwanda rwemera ko hari abarundi bataha ku bushake bahungutse bavuye mu nkambi zo mu Rwanda,kandi ko ntawababuza kujya iwabo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|