Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari yo.
Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi w’Ingabo z’igihugu, tariki 9 Mata 2018, avuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Lt Gen Musemakweli akaba yaranabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, avuye ku buyobozi bw’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu 2016.
Imana Imuhe Iruhuko ridashira.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
I’mana ikomez ifashe umuryangowe disi
Mana ndababaye cyane yari inyangamugayo,Umana imwakire mubayo ntakundi.
Natwe niho tugana.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.
RIP AFANDE, YISHWE NIK?
Twihanganishi abo asize ndatse n’umuryango mugari wa RDF N’Abanyarwanda Bose muri rusangi tuzahita tumwibuka,imana imwakire mubayo intwari ntipfa irasinzira.
RIP, ese yaba yishwe niki?
Niyigendere.Ni iwabo wa twese.Tujye duhora twiteguye,dukora ibyiza kandi dushaka Imana cyane,ntiduhere gusa mu by’isi.Yezu yavuze ko abameze gutyo aribo azazura ku munsi wa nyuma.
Imana imwakire mubayo
Gusa ibyiza yakoze
Tubisigasire
Imana imwakire yakoreye igihugu atanga umutekano kubatura rwanda