Leta y’u Rwanda iratangaza ko umubano wayo n’u Bufaransa wifashe neza
Guverinoma y’u Rwanda iranyomoza amakuru avuga ko umubano wayo n’u Bufaransa waba wajemo agatotsi, nyuma y’aho yanze ambasaderi mushya Guverinoma y’u Bufaransa yari yohereje mu Rwanda.
Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yashyize azagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 20/02/2012, yatangaje ati: “Ntihakwiye kubaho ukwibaza ku bushake bwo kubaka imibanire ikomeye ishingiye kuri politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage hagati ya Guverinoma zombi no ku baturage b’u Rwanda na b’Abafaransa”.
Ku makuru avuga ko mu Rwanda nta demokarasi ihari, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko yizera ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakagombye kurenga ku muntu ku giti cye ukagera ku nyungu hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere nibwo guverinoma y’u Bufaransa yahamagaje ambasaderi Laurent Contini, kubera ko Guverinoma y’u Rwanda yari yanze uwagombaga kumusimbura.
Guverinoma y’u Bufaransa yahise itangaza ko impamvu yatumije ambasaderi wayo, ari ukugira ngo ibanze imubaze (Consultation).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|