Kwigira bihera iwawe mu rugo - Guverineri Bosenibamwe
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gukura amaboko mu mufuka bagakora baharanira kwigira kuko kwigira bya mbere bihera mu rugo.
Tariki 15/05/2013, ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yifatanyaga n’Abanyarugengabari mu muganda wo gusibura umuhanda wari warasibwe n’inkangu, yasabye abo baturage gukunda umurimo bakikemurira ibibazo kuko nta wundi uzabibakemurira.
Abaturage barasabwa kujya basubiza amaso inyuma bakareba icyo bamaze kugeraho mu gihe runaka; bakareba niba barateye imbere cyangwa barasubiye inyuma nk’uko Guverineri Bosenibamwe abisobanura.

Agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asaba Abanyarwanda ngo twigire. Kwigira rero icya mbere bihera iwawe mu rugo…ntabwo rero Umunyarwanda dushaka muri iki gihe ari wawundi ugwingira ahubwo Umunyarwanda dushaka ni wawundi buri gihe uhiga imihigo yo gutera imbere.”
Akomeza asaba abo baturage kugira imihigo mu ngo zabo, bakareba aho iyo mihigo ibagejeje biteza imbere kuko, nk’uko Guverineri Bosenibamwe abivuga, Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo gutoza Abanyarwanda kwigira bikemurira ibibazo, bishakamo ibidubizo hanyuma “ak’imuhana kakaza nyuma”.

Guverineri Bosenibamwe kandi yashimiye abaturage bo mu murenge wa Rugendabari kuba bitabiriye umuganda mu buryo bushimishije. Akomeza abasaba gukomeza kuwitabira bawutegura neza kuko uzabakemurira ibibazo byinshi.
Agira ati “Umuganda rero mukomeze muwunoze, muwutegure neza, uzabakemurira ibibazo byinshi cyane…twese hamwe dufatanyije, zaba inzego z’umutekano zacu, zaba abaturage, twese dushyire hamwe, dukoreshe amaboko yacu n’imbaraga zacu n’ubwenge bwacu, maze twikemurire ibibazo byacu, ahari ibibazo tuhahindure ibisubizo.”

Abaturage bo mu murenge wa Rugengabari bafatanyije na Guverineri Bosenibamwe, basibuye umuhanda ugana kuri uwo murenge wari warasibwe n’ibitengu by’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|