Kwibuka ngo ni ingufu zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), Brig Gen Emmanuel Ndahiro, avuga ko kwibuka ari ingufu zo kurwanya ingengebitekerezo ya Jenoside.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’ibi bitaro bakoze kuri uyu wa 15 Mata 2016, cyabanjirirjwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri ETO Kicukiro berekeza ku rwibutso rwa Nyanza.

Umuyobozi wa RMH, Brig Gen Emmanuel Ndahiro ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside.
Umuyobozi wa RMH, Brig Gen Emmanuel Ndahiro ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

Bunamiye imibiri ihashyinguye, bashyira indabo ku mva hanyuma urugendo barusoreza mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, aho basuye impfubyi za Jenoside zituye mu mudugudu zubakiwe witwa (Niboye Peace Village).

Brig Gen Emmanuel Ndahiro, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese kuko bituma nta kwirara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Kwibuka rero ni ingufu zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ukugira ngo tutibagirwa, tutirara nk’abafite inshingano zo kurwanya Jenoside, kuko hakiri abanze kuva ku izima bakivuga ko batarangije akazi, tugomba guhora turi maso.”

Abakozi ba RMH bari babanja gukora urugendo rwo kwibuka.
Abakozi ba RMH bari babanja gukora urugendo rwo kwibuka.

Yavuze kandi ko gusura abagizweho ingaruka na Jenoside ari ngombwa kuko bibakomeza, bakumva ko bafite umuryango.

Uwimana Caty, umwe mu bana baba muri uyu mudugudu, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bubi yabayemo mu gihe cya Jenoside, ariko kandi ngo ntiyaheranywe n’agahinda kuko yabonye abavandimwe.

Uwimana avuga ko aho batuye bahishimiye, gusa ngo hari ibibazo bafite bibabangamiye, bakifuza gukorerwa ubuvugizi.

Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro ashyikiriza inkunga aba bana izabafasha kwishyura mituweri.
Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro ashyikiriza inkunga aba bana izabafasha kwishyura mituweri.

Ati “Nk’uko ntaho dufite duhinga ngo tugire icyo dusarura, tubonye ubuvugizi hakaboneka imirimo kuko twize kandi dushoboye byadufasha, hari bamwe batarangije kwiga bakeneye gukomeza, habonetse kandi inkunga twakwihangira imirimo tugakora tukabaho neza.”

Maj Murangwa Anthère, umwe mu bakozi ba RMH, avuga ko ibi bitaro byiyemeje kuba hafi y’aba bana.

Ati “RMH ihora hafi y’aba bana, nk’ubu hari bamwe babonyemo akazi, hagize urwara araza akavurwa nta cyo yishyujwe nk’uko ibitaro byabibemereye.”

Bamwe mu bana batuye muri Niboye Peace Village.
Bamwe mu bana batuye muri Niboye Peace Village.

RMH kandi ikaba yabahaye inkunga izabafasha kwishura ubwisungane mu kwivuza kuko ngo ubuzima buza mbere y’ibindi.

Ukuriye abana baba, Niyongira Jean Claude, yashimiye abakozi ba RMH kubera urukundo bahora babagaragariza, akanashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yatumwe bagarura ikizere cy’ubuzima.

Uyu mudugudu ugizwe n’inzu 24, zituwemo n’abana 98 batagiraga aho kuba, bakaba bahatuye guhera muri 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kwibuka,ariko ikibabaje ni uko hari abantu bishushanya ubu iwacu ku kimihurura kamukina,umudamu witwa NGWINONDEBE chantal yavuze basaza bacu ko bari interahamwe,yibagirwa kuvuga abagabo be,kandi aribo bajyanye abavandimwe bacu muri ayo mahano

claire yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka