Kwegera uwamuhemukiye akamuhumuriza byamukijije guhahamuka

Mukangango Beretilida utuye mu Karere ka Huye, avuga ko hari umuntu wari mu bitero byashakaga kumwica mu gihe cya Jenoside yajyaga abona agahahamuka; Ariko ngo nyuma yo kumushaka akamubwira ko nta mutima mubi amufitiye, ubu asigaye atuje no guhahamuka byarakize.

Agira ati “Hari umuntu wari mu bitero byashakaga kunyica, ku bw’amahirwe ntibanyica, ariko abo twari kumwe basigaye aho bashakaga kunyicira barabishe. Aho nziye gutura mu mugi wa Butare, twarahuraga nkajugunya ibyo mfite nkiruka, na we agata ibyo afite akiruka.”

Muri uko kwiruka, Mukangango ngo yahitaga ahahamuka akajya mu bitaro. Kandi ngo byabaye inshuro eshatu zose.

Nyuma rero ngo yaje kwibaza atekereza ko ubwo azi ibyo uwo muntu yakoze (ngo ni bibi cyane ariko ntiyatinyuka kumuvuga ku bw’umutekano we) hari igihe yazamukurikirana akamenya aho atuye maze akamwica.

Ibi byamuteye kwigira inama yo kumushaka. Ati “Naramwegereye ndamubwira ngo ntuzongere kumbona ngo wiruke.”

Mukangango Beretilida yaganirije uwigeze gushaka kumugirira nabi bimukiza ihahamuka.
Mukangango Beretilida yaganirije uwigeze gushaka kumugirira nabi bimukiza ihahamuka.

Ubu ngo barahura bakavugana. Agira ati “Aho maze kumubwirira ko nta mutima mubi mufitiye, yumvise ko nta kibi mufitiye. Turahura akambwira ngo dada nashonje, dada bimeze bitya. ... Sinkimwishisha kandi sindanongera kugira ibibazo byo guhahamuka.”

Mukangango avuga ko iki gikorwa yakoze ntaho gitaniye na Ndi Umunyarwanda, maze agasoza agira ati “Ndi umunyarwanda ni inzira ishobora kubohora umuntu gusaba imbabazi no kuzitanga, ndetse no kumva ko turi Abanyarwanda.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 3 )

umutima wa kimuntu ukomeze uturange , kandi kubabarira burya nawe uba uruhukiyemo ukumva umutuzo ugarutse mumutima, imbabazi nizo zizubaka ikigihugu.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

ako ni kakamaro ka ndi umunyarwanda abayihakana nuko bazi ko bafite ibyo bishinjamo gusa uwamaze kubohoka niwe uzi akamaro kayo urugero rwiza nuwo mu mama.

Suzana yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

ntubona se ko iyi gahunda yatangiye kwerakana ikososra ku makosa yajyaga akorwa. nimuyigane mwese maze ubumwe buzanzamure iki gihugu bityo umwijima wa jenoside utuvwmo burundu

ema yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka