Kuvugurura itegeko ntibibangamira inyungu z’uwo rireba - RLRC

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Kuvugurura Amategeko RLRC iratangaza ko itegeko rivugururwa hitawe ku nyungu z’uwo rireba aho kumubangamira.

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RLRC (Rwanda Law Reform Commission), Me Evode Uwizeyimana, avuga ko iyo itegeko rigiye kuvugururwa abahagarariye inyungu z’ibigo n’abakozi bagira ijambo mu kwemeza cyangwa gusuzuma imivugururirwe y’itegeko ribareba.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RLRC, Me Evode Uwizeyimana, avuga ko abakora amategeko bakorana n'abahagarariye abarebwa n'ayo mategeko bakabagisha inama.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RLRC, Me Evode Uwizeyimana, avuga ko abakora amategeko bakorana n’abahagarariye abarebwa n’ayo mategeko bakabagisha inama.

Mu ruzinduko rwo gusobanurira abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Kabgayi mu Karere ka Muhanga Itegeko Nshinga rivuguruye, abanyeshuri babajije Komisiyo niba itabona ko kuvugurra amategeko yonyine hatarimo abize umwuga wo kuvura bishobora kubangamira inyungu n’uburenganzira bw’umuganga.

Urugero ni nko ku itegeko rirebana no gukurikirana umuganga wakoze amakosa y’umwuga nko kurangarana umurwayi bikaba byamuviramo kwitaba Imana n’ayandi arebana n’uburenganzira bw’ukora umwuga wo kuvura abarwayi.

Me Uwizeyimana yagaragaje ko mbere yo gukora amategeko nk’ayo, abayobozi bakuru n’inzobere muri bene uwo mwuga n’iyindi babanza kugaragaza uko babyumva hanyuma abanyamategeko bakabiha umurongo w’imyandikire y’amategeko.

Uku gukorana n’abahagarariye abanyamwuga runaka, ngo bikuraho urujijo rw’abibazaga icyo Komisiyo ishingiraho igena itegeko rireba ukora umwuga runaka kandi nta bakozi b’inzobere muri uwo mwuga Komisiyo ifite ngo bayifashe kubyumva.

Abigamu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza rya Kabgayi bamazwe impungenge basobanurirwa mu gukora cyangwa kuvugurura amategeko arebana n'ubuvuzi abanyamwunga babanza kugishwa inama.
Abigamu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Kabgayi bamazwe impungenge basobanurirwa mu gukora cyangwa kuvugurura amategeko arebana n’ubuvuzi abanyamwunga babanza kugishwa inama.

Yagize ati “Buriya ni yo mpamvu abadepite badasabwa kubanza kwiga amategeko, kuko gushyiraho amategeko bikorwa n’abarebwa n’umwuga runaka hanyuma twebwe tukabyandika kinyamwuga. Dukenera abantu bize ibyo bintu kugira ngo twandike itegeko runaka.”

Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura amategeko itangaza ko izakomeza ingendo zayo hirya no hino isobanura Itegeko Nshinga n’ingingo nshya zavuguruwe, kandi ko izi ngendo zitandukanye n’izakozwe igihe umushinga w’Itegeko Nshinga wigwaga, kuko akazi ka Komisiyo gatandukanye n’akabadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka