Kuvuga ko isi yifuza kubonera umuti ikibazo cya Congo birimo uburyarya - Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererana, Louise Mushikiwabo, aravuga ko Abanyekongo ndetse n’abandi Banyafurika bagomba gufata iya mbere bagasobanukirwa n’ibibazo bafite maze bakaba ari bo bafata iya mbere mu kubikemura.
Tariki 10/07/2013, ubwo yaganirizaga abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ubumwe bw’Afurika (African military and defense attachés) ku bijyanye n’umutekano w’Afurika, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye kumva ko ibihugu bikize bizabonera umuti ibibazo dufite mu bihugu byacu.
Yagize ati: “Ibihugu bikize bifite inyungu nke cyangwa se nta nazo mu kubona Congo itekanye. Abanyafurika ubwabo bagomba kwishakira umuti w’ibibazo byabo kandi ibyo birashoboka”.
Yavuze kandi ko bitewe n’inyungu ibihugu bifite mu kuba Congo idatekanye, ikibazo cyabaye nk’aho cyabuze umuti nyamara atariko byari bikwiye kumera.

Ati: “Urebye kuvuga ko isi iriho yifuza kubona umuti ku kibazo cya Congo birimo uburyarya. Kuko ni ikibazo kimaze imyaka myinshi, ibihugu byinshi bivuga ko biriho bidufasha gushaka umuti, hari ingabo za LONI nyinshi hafi ibihumbi 20 zimaze imyaka irenga 13.
…. Hari abantu benshi, hari ibihugu byinshi ndetse hari n’inyungu nyinshi z’ubukungu n’ubucuruzi zikomeye ziza zikivanga kuburyo Congo imera nk’aho yabuze umuti. Ikibazo cyatewe n’abantu kigomba no kurangizwa n’abantu”.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza kwicara ngo bafate ibyemezo mu nyandiko akenshi bitanashirwa mu bikorwa ku bibazo nyamara abantu barimo bapfa. Avuga ko kuva u Rwanda rwajya mu kanama gashinzwe umutekano muri UN hari byinshi rwabonye.
Ati: “Bitewe wenda n’amateka y’ibihe by’ubukoroni twanyuzemo, hari ubwo dushaka kwicecekera ku bibazo bitureba, kugirango tugaragare nk’aho dufite ikinyabupfura. Nyamara nitwe gusa twicecekera iyo abantu bacu bari kuharenganira”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko hakozwe amanama menshi, ndetse hanafatwa imyanzuro itandukanye ngo harangizwe imvururu n’umutekano mucye mu bihugu by’Afurika ariko nyibishyirwe mu bikorwa. Ibi rero ngo bikwiye guhinduka.
Ati: “Nk’abayobozi b’Afurika, dukwiye kureba aho dukora nabi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye Afurika, maze tukareba icyo twabikoraho”.
Abasirikare baturuka mu bihugu 27 bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ubumwe bw’Afurika bari mu rugendo-shuri mu Rwanda, bakaba baratangiye amahugurwa tariki 09/07/2013 mu kigo Rwanda Peace Academy kugirango bagire imyumvire imwe ku makimbirane akiboneka mu bihugu bimwe by’Afrika ndetse no mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
@Magambo: Uri Magambo koko! And your message is...
wagikurahe se, uzibeshye...