Kuvuga ko abayobozi babi baba ku mugabane wa Afurika bikwiye guhagarara-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bivuga ko abayobozi babi ndetse n’abatagira icyerekezo bose baba ku mugabane wa Afurika, ari ibintu bikwiye guhagarara.
Yabivuze kuri uyu wa 21 Kanama 2015, ubwo yafunguraga inama y’Umuryango” The Meles Zenawi Foundation”, yabaye ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) na Guverinoma y’u Rwanda, yigaga ku buryo iterambere rishingiye kuri demokarasi mu bihugu bya Afurika ryagerwaho kandi byose nta gisize ikindi.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitumvikana uko Leta mbi ndetse n’amazina mabi, usanga ari ibintu bihabwa abayobozi ba Afurika gusa, aho guhabwa abadakora neza ku isi hose.
Yagize ati “Muri Afurika ni ho honyine usanga ibibi n’ibyiza byose biza tukabyakira, mbese duhabwa amasomo ariko ntituyarangiza.”
Yongeyeho ko nta muntu uzazanira Afurika ibyo ishaka, keretse kugeza ubwo Abanyafurika ubwabo bazamenya icyiza kibabereye.
Kuri Demokarasi ivugwa buri munsi, Perezida Kagame avuga ko nta kuvuguruzanya gukwiye kubamo, ahubwo ngo demokarasi n’iterambere bikwiye kuzuzanya, kubera ko kuzamura imibereho y’abaturage bigira uruhare mu kwimakaza demokarasi n’ubureganzira mu bya Politiki kandi byose bikagerwaho ubukungu bwiyongera ndetse n’imibereho y’abaturage.

Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango wa Meles Zenawi n’umuryango wamwitiriwe, Meles Zanawi Foundation kuba baremeye ko iyi nama ya mbere ibera mu Rwanda.
Yanashimye bw’umwihariko ubutwari bwa nyakwigendera Meles Zenawi, avuga ko uyu mugabo yaharaniye iterambere n’ubwigenge bw’umugabane wa Afurika, iterambere ry’igihugu cye (Etiyopiya) ndetse ngo akaba yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, byaba mu gihe u Rwanda rwashakaga kwigobotora ubutegetsi bwateje Jenoside ndetse na nyuma yayo.
Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Hailemariam Dessalegn, na we wari muri iyi nama yongeyeho ko ubuzima bwa Meles Zenawi yabukoresheje mu gutekereza uburyo Afurika yakwikura mu bukene bitari mu magambo gusa.

Yavuze kandi ko igihugu kitatera imbere cyonyine, ahubwo kugira ngo iterambere rigerweho haba hakwiye gusangirwa ibyiza byose bifitiye akamaro abaturage.
Zenawi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, dore ko mu mwaka wa 2009 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, yahawe imidari y’ishimwe irimo "Uruti” ruhabwa abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’”Umurinzi” nk’uwagize uruhare mu kurwanya Jenoside.Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Kanama 2012 azize uburwayi.
Andi mafoto



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Africa twaragowe ntakiza tugira? paul wacu wamunengiki, abandi bamurebeyeho.
twebwe u rwanda iterambere turi kurigeraho kandi rishingiye kuri demokarasi aho umuturage yiyumva muri politiki yigihugu ijyanye nimibereho myiza yabaturage.twebwe nkabanyarwanda turangajwe imbere na paul kagame perezida wacu tuzanezezwa no kumva umugabane wose w afrika wateye imbere muri demokarasi cg se iterambere muri rusange
abavugako abayobozi bafrika ko badashoboye nibavuge bavuye aho;kagame wacu yayobora nisi nanswe africa.iterambere na demokarasi nibyo bituranga mugihugu cyacu cy u rwanda
Abayobozi babi baba hose kuri iyi si : Muri Africa, Iburayi, America ... Kandi n’abandi bayobozi beza bari hose ku isi. Kagame ari muri abo bayobozi beza kandi igihugu ayobora kiri muri Africa. Mandela we se yabarizwaga hehe ? Ba Nyerere ?
Niba tuvuga iterambere mu Rwanda byerekana ko dufite ubuyobozi bwiza, kandi turi muri Africa. Vive Rwanda, vive Africa. Imana ijye iha kuramba abayobozi beza nka Kagame
Abirirwa bavuga ko abayobozi babi bari ku mugabane wa Africa usanga kenshi ari na bo bafata iya mbere mu bikorwa byo gusenya umugabane wacu cyangwa se bagashyigikira inkozi z’ibibi. Ubu wasobanura gute ko FDLR yananiranye kugeza uyu munsi ? Perezida Kagame ibyo avuga ni ukuri rwose !
Ese wa mugani kubera iki bafata Afrika nk’urugero rw’ahantu haba ibibi?kdi n’iwabo habayo ibibi byinshi,rwose Perezida wacu Kagame yavuze neza,igihugu kigomba gukora ibikibereye kdi bijyana n’iterambere ryacyo, kititaye kubyo abandi bavuga cg bazavuga.
None se wabivuga ute kundi, Africa ifite umutungo,ifite abaturage bafite n’imbaraga, aliko ibibazo by’inzitane,ubukene, intambara, peace keeping yabaye business ku mugabane w’afurika, agaciro k’ubuzima bw’umuturage w’Africa ahabwa Kangana iki ? Ntawambura abayobozi ba Africa agaciro, bakamburwa n’ibyo bakorera abaturage babo. Niba mudakunze Democracy, nimushake ubundi buryo bwo kwiyobora bubabereye, aliko mwe gufata impu zombi. Ikibatesha agaciro n’uko amaso muba mwayahanze amahanga. Why do you need approval and validation of your actions from the West because you know that approval comes with not-so-free cash.Ibihugu byinshi by’Abarabu hamwe nibiyoborwa n’amategeko y’Idini rya K’Islam ( Shalia Law) byemeje uko byiyobora kandi ntawe bitegera amashyi, ubukene,n’intambara birabugariza aliko bakizirika umukanda, bagapfira ubusugi bw’amahame yabo. Naho Africa igana aho umuyaga uhuhira. Niba Africa ishaka Democracy iharanira inyungu zayo, nimushyire inyungu z’abaturage imbere ya byose. Umuntu azaza mu rugo iwawe ati ndashaka kugaburira abana bawe, umubaze uti kangahe ku munsi ? Aho wamubajije impanvu akeka ko wowe udashobora kubagaburira. Abanyagihugu ubafate nk’abimukira ngo ntabushobozi bafite bwo gupiganwa kw’isoko ry’imilimo kandi kubaha bwa bushobozi byali mu nshingano warahiriye. Ngibyo bimwe mu bituma Abayobozi ba Africa batazigera bahabwa agaciro mu ruhando rw’amahanga.
Africa belongs to Africans none else! We shall prosper no matter what! Proud Rwanda and its visionary leadership! I belong to Rwanda and the light shall shine from this Gihanga land to allover Africa! Viva Rwanda!