Kumenya imico yabo mubana bituma mumenyana kurushaho - Gen Kazura

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare riri Nyakinama Gen Major Kazura, rikorera mu Karere ka Musanze, asanga kumenya imico yabo mubana bifasha kumenyana.

Nibyo yatangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Mutarama 2016, ubwo mu ishuri rizwi nka Rwanda Defence Force Command and Staff College haberaga iserukiramuco (Cultural Day), rihuje abasirikare bahiga baturutse mu bihugu umunani byo muri Afurika.

Gen Major Kazura umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare riri Nyakinama mu karere ka Musanze, asanga kumenya imico yabo mubana bifasha kumenyana..
Gen Major Kazura umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare riri Nyakinama mu karere ka Musanze, asanga kumenya imico yabo mubana bifasha kumenyana..

Gen Major Kazura avuga ko iyo abantu babana hari igihe kigera bagashaka kwerekana aba aribo, kugira ngo bamenyane kurushaho kandi bikanabafasha mu kazi kabo kaburi munsi.

Yagize ati “Iki n’igikorwa cyitwa Cultural Day, igikorwa cy’umuco kugirango ibihugu byose duteraniye hano berekane imico yabo, bamenyane kurusha, basabane noneho ndetse umwe amenye ibiba mu gihugu cy’undi.

Abarundi nabo berekanye imbyino z'iwabo.
Abarundi nabo berekanye imbyino z’iwabo.

Ibyo rero bigatuma bamenyanaho kurusha, bakamenyana nibyo bakora kandi no mubyo bigishwa kugira ngo barinde ibihugu byabo barinde Afurika, barinde isi ntabwo bayirinda mutaziranye.”

Major Grey Maluwa wo muri Malawi urimo gukurikirana muri iri shuri, avuga ko igikorwa cyo kwerekana imico y’ibihugu bitandukanye ari ingenzi, kuko nk’abanyeshuri n’ubwo baba bari kumwe ariko baba bataziranye kubijyanye n’imico.

Abanyeshuri bose bambaye Kinyarwanda bafashe ifoto y'urwibutso.
Abanyeshuri bose bambaye Kinyarwanda bafashe ifoto y’urwibutso.

Ati “Nk’abanyeshuri nubwo duhura ariko ntabwo tuba tuzi amateka yacu, kandi nkuko mwabibonye hari imico yo mu bindi bihugu twari tutarabona kugeza uyu munsi ariko mwanabonye ko hari n’imico imeze nkiyo muri Malawi bikaba byari ngombwa ko tumenya ko Abanyafurika turi bamwe ureste ko dutandukanwa n’imipaka n’intera”.

Major Manirakiza Desire umunyeshuri waturutse mu gihugu cyu Burundi Ati “Iyo umaze kumenya uko mugenzi wawe ameze biroroha niyo muhuriye mu kazi ko gucunga umutekano hamwe cyangwa akamenya nuko yifata mugihe ageze aho hantu kuko imico y’abantu niyo kwubahirizwa.”

Abagande nabo berekanye imibyinire yabo.
Abagande nabo berekanye imibyinire yabo.

Abitabiriye rino serukiramuco ureste kuba berekanye imbyino zo mu bihugu byabo, banerekanye amafunguro atunganyirizwa iwabo n’ibinyobwa.

Iri serukiramuco rikaba ryitabiriwe n’ibihugu bya Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, Malawi, Zambia, Sudan Y’epfo hamwe n’u Rwanda.

Abanyarwanda berekanye imbyino z'iwabo.
Abanyarwanda berekanye imbyino z’iwabo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abarundi nibagera iwabo bazabwire Leta yabo ko abanyarwanda dukunda kubana n’abandi. Ahubwo bazajye bakomeza kuza iwacu tubigishe kubana.

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka