Kubumba ngo ni gakondo yabo batapfa kureka
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bavuga ko kubumba ari gakondo yabo batapfa kureka.
Ngo umwuga wo kubumba bavutse babona ababyeyi babo bawukora kandi na bo barawusigiwe n’abasokuruza.

Nubwo bugarijwe n’ubukene, basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha ariko ubufasha bahabwa bukaba ubutabatandukanya n’umwuga wabo wo kubumba.
Aminadabu Banyumvire, umwe muri bo, ati “Kubumba ni gakondo yacu, uwatubwira ngo tubireke byo ntibyakunda, kuko twavutse dusanga abayeyi bacu ari byo bibatunze.”
Nyirajyambere Therese, mugenzi we, we agira ati “Twifuza ko Leta yadushakira icyo dukora kidufasha kubaho, ariko ntibivuga ko kubumba twabireka, ahubwo twabibangikanya byose.”
Umuyobizi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko igikenewe ari umurimo ugira icyo umarira uwukora, bityo hakaba nta mpamvu yatuma hagira uwizirika ku murimo utagira icyo winjiza kuko ngo yasanze ababyeyi be bawukora.
Ati “Ibyo byose bisaba guhozaho tugerageza kuzamura imyumvire ngo abantu bahe akamaro ibibabyarira inyungu kurusha gushingira ku bindi.”
Ndayisaba akomeza avuga ko nubwo ubufasha bahabwa budahagije, na bo ubwabo bagira uruhare mu bukene bwabo kuko ngo n’iyo bubakiwe n’amazu bayasenya.
Avuga ko imbaraga za mbere bagomba kuzishyira mu bukangurambaga bafatanyije n’inzego zibahagarariye.
Abo basigajwe inyuma n’amateka usanga ibyo babumba byiganjemo inkono zo gutekamo, n’imitako, bakavuga ko inkono imwe bayigurisha amafaranga 200 aho ngo imbogamizi bahura na yo ari ukubona ibumba kuko ritakiboneka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|