Kuba umubyeyi ngo biha Jeannette Kagame imbaraga zo kuyobora Imbuto Foundation
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, ngo kuba ari umubyeyi birushaho kumuha imbaraga zo kuyobora no guteza imbere umuryango Imburo Foundation.
Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015 ubwo yitabiraga igikorwa cyo gushakisha inkunga yo gufasha umuryango imbuto Foundation, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagize ati “Uyu mugoroba, sindi hano nk’umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda…ahubwo ndi hano nk’umubyeyi n’umuvugizi wa Imbuto Foundation. Naje hano kwishimira ko kuba umubyeyi no kuyobora uyu umuryango bifitanye isano.”
Iki gikorwa cyo gukusanya inkunga ifasha umuryango Imbuto Foundation, cyateguwe n’umuryango “Friends of Imbuto” (Inshuti za Imbuto), akaba ari umuryango udaharanira inyungu ushinzwe gutera inkunga ibikorwa bitandukanye by’umuryango Imbuto Foundation.
Umuryango Friends of Imbuto washinzwe muri 2014 n’Abanyamerika bamenye ibikorwa by’umuryango Imbuto Foundation bakumva babikunze, ukaba ufite icyicaro i Boston, Massachusetts muri Amerika.
Bimwe mu bikorwa Friends of Imbuto iteramo inkunga umuryango Imbuto Foundation harimo guha ubumenyi n’ubushobozi abana b’abakobwa ndetse no gufasha abatishoboye.
Iki gikorwa kandi cyanahuriranye n’icyumweru Imbuto foundation yahariye amahugurwa y’abazahugura abandi 126 (training of trainers) muri hagunda y’umushinga wayo wa 12+ ufasha abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12.

Imbuto Foundation kandi muri iki cyumweru, yongerewe amasezerano y’inkunga y’uburezi ku bana b’abakobwa itangwa na Ambassade y’Ubushinwa mu Rwanda, aho kuva mu mwaka w’2003, abana b’abakobwa bagera ku 108 bahabwa buruse ingana n’amadolari $32,400 buri mwaka.
Muri uyu muhango warimo n’Umuyobozi wa Friends of Imbuto, Maureen Ruettgers, Madame Jeannette Kagame yavuze ko intumbero y’umuryango Imbuto Foundation ari uguha uburenganzira bungana hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.
Yagize ati “Dutangira umuryango Imbuto Foundation twari tugamije gutanga icyizere n’amahirwe angana mu Rwanda.”
Madame Jeannette Kagame yanaboneyeho umwanya wo gushima ibikorwa by’umuryango Friends of Imbuto kuko ngo ufasha Umuryango Imbuto Foundation kugera ku ntego wiyemeje.
Andi mafoto



Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima first Lady ariko nafashe ba Malayika Murinzi kuko komisiyo y’abana ntacyo ikora nyuma yo gushyikirizwa iyo gahunda.
Naho ubundi Jeannette Kagame ntacyo wamugereranya
Imbuto foundation irafasha cyane. Madame Jeannette Kagame Imana ikomeze imushoboze.
nimba hari umubyeyi mwiza, ubona witaho urubyiruko n’ umuryango nyarwanda nkaho ari uwe ni Madamu wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi ibyo abanyarwanda turabimushimira rwose
imbuto foundation ziri gukora neza zifasha abanyarwanda cyane abatishoboye kwiga, Jeannette Kagame yarakoze cyane