Ku wa Mbere ni umunsi w’ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Kamena, 2024 ari umunsi w’ikiruhuko kubera umunsi mukuru w’Igitambo wa EID AL ADHA.

Hatanzwe ikiruhuko cy'umunsi w'Igitambo wa EID AL ADHA
Hatanzwe ikiruhuko cy’umunsi w’Igitambo wa EID AL ADHA

Iyi Minisiteri itangaje ibi, nyuma y’uko Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru w’Igitambo (EID AL ADHA 2024) uzizihizwa ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Kuri uwo munsi Abisilamu bibuka uko Abraham yatambye umuhungu we ho Igitambo ariko Imana ikamushimira umutima yari agize ahubwo ikamuha umwana w’intama ngo abe ariwe atamba.

Umuyoboke w’idina ya Islam waganiriye na Kigali Today witwa Jasmin, ufite imyaka 18 akaba yaravukiye muri iri dini, ndetse akaba atarasiba na rimwe kwiyiriza ku bihe byagenwe avuga ko uyu munsi ukomeye cyane kumusilamu nyawe.

Umunsi mukuru w'Igitambo 'AL ADHA' ni ingenzi ku bemera bo mu idini ya Islam
Umunsi mukuru w’Igitambo ’AL ADHA’ ni ingenzi ku bemera bo mu idini ya Islam

Ati: “Mbere y’uko twizihiza uyu munsi w’Igitambo habaho igisibo k’iminsi icumi, ariko umunsi ukomeye cyane ni ubanziriza umunsi mukuru. Urugero kuwa Gatandatu kuko tuzawizihiza ku Cyumweru. Uwo munsi rero umusilamu uwusibye mbese akiyiriza, mu kwemera kwacu, twizera ko ababarirwa ibicumuro bye mu mwaka uba wabanje ndetse n’undi uzakurikiraho, rero ni umunsi ukomeye cyane ku buzima bw’uwemera idini ya Islam”.

Akomeza ashimangira ko n’undi munsi wasabiraho imbabazi mu kwemera kwawe wababarirwa ariko uriya munsi wo wihariye cyane imbere y’Imana kuko uba wigomwe.

Ni umunsi urangwa n'igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n'amaremare agatangwaho igitambo
Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo

Gusiba umunsi cyangwa kwiyiriza kubanziriza Umunsi mukuru wa EID AL ADHA, Jasmin avuga ko bikorwa n’umuntu wujuje imyaka icumi kuzamura bidakorwa n’uwariwe wese muri iyi idini.

Itangazo RMC yashyize hanze kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, rivuga ko Isengesho ry’uwo munsi ku rwego rw’Igihugu rizakorerwa kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00).

kuwa mbere ni umunsi w'Ikiruhuko kubera umunsi mukuru wa EID AL ADHA
kuwa mbere ni umunsi w’Ikiruhuko kubera umunsi mukuru wa EID AL ADHA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka