Koronavirusi: Banki ya Kigali yemereye Leta Miliyoni 282 Frw yo gufasha abatishoboye, yorohereza abakiliya bayo yahaye inguzanyo

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko bugiye gushyikiriza Leta y’u Rwanda Miliyoni 282 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuyifasha kugoboka abatishoboye batabasha kubona ibibatunga muri iki gihe abantu badasohoka ngo bajye gushaka imibereho kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Mu butumwa Banki ya Kigali yasohoye, ivuga ko Umuryango wa BK uzatanga ku bihembo bigenerwa abakozi bayo, mu rwego rwo gufasha imiryango ihanganye n’ibibazo byatewe n’icyo cyorezo.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko iyi nkunga itanzwe kubera ibihe igihugu kirimo byagize ingaruka zikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange, cyane cyane abakozi ba nyakabyizi n’abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse, benshi muri bo bakaba ari abakiriya beza ba BK.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bworohereje abakiliya babo bafite inguzanyo:

BK kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira abakiliya bayo, ahanini abafite inguzanyo bishyuraga buri kwezi baba baragezweho n’ingaruka za Koronavirusi, ibafasha mu buryo bukurikira:

• Banki ya Kigali yiteguye gutanga igihe kigeze ku mezi atatu hatishyurwa inguzanyo ku bo bigaragara ko ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka n’ibi bihe bikomeye igihugu kirimo.
• Abakiriya bifuza gukomeza kwishyura inguzanyo zabo, bazakurirwaho inyungu z’ubutinde ku nguzanyo zishyurwa buri kwezi, harimo n’inguzanyo za BKquick. Hazanakurwaho inyungu z’ubutinde kuri ‘Credit Card’ mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020.

Abakiriya bifuza ubu bufasha bahamagara umukozi wa Banki basanzwe bakorana umunsi ku wundi, cyangwa abayobozi b’amashami basabiyemo inguzanyo, kugira ngo babone ubufasha bwose bakeneye kuri Banki muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo.

Banki ya Kigali kandi ivuga ko muri ibi bihe bitoroshe, iha agaciro gakomeye imibereho y’Abaturarwanda, ikabizeza gukomeza kubaha serivisi zose za Banki, cyane cyane ibakangurira gukomeza gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga.

BK yiyemeje kandi gukomeza gutanga umusanzu wayo mu guharanira umutekano wa buri wese mu rugamba rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gukomeze kwirinda covid 19 nibyaburiwes banyarwand bavandimwe murakz kiglitudey

Nkundimana yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Twifuza ko umwarimu Sacco nayo igira icyo ikorera abanyamuryango bayo ku bijyanye no kwishyura inguzanyo ndetse no guhangana n,ingaruka zatewe n,iki cyorezo.bk nibabere icyitegererezo

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka