Koreya y’Epfo yiyemeje ko izashyigikira u Rwanda muri gahunda z’iterambere

Mu biganiro Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Hwang Soon Taik yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa kane tariki 07/03/2013, abayobozi bombi bashimangiye ubucuti n’umubano ibihugu byombi bifitanye, ndetse Koreya yemera kuzakomeza gutera u Rwanda umusanzu mu rugamba rw’iterambere.

Muri uyu mubonano Ambasaderi Hwang Soon Taik yatangaje ko yishimira umubano ukomeje gukura, igihugu cye kikazakomeza gufasha u Rwanda mu iterambere.
Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe ushinzwe imibereho myiza, bwana Innocent Nkurunziza wari muri ibi biganiro yabwiye Kigali Today ko Koreya y’Epfo nk’igihugu cyagize iterambere mu myaka ya vuba, hari byinshi cyakwigisha u Rwanda mu buryo bwo kwiteza imbere no guteza imbere abaturage mu myuga no mu mirimo itandukanye.

Bwana Nkurunziza yavuze ko hari inzego nyinshi Koreya yazafashamo u Rwanda, ikarusangiza ubuhanga n’ubunararibonye cyane cyane muri gahunda z’ishoramari, mu itumanaho rya kure n’ibindi.

Igihugu cya Koreya kandi cyateye imbere cyane mu bikorwa by’imyuga no guteza imbere icyaro, ndetse ngo leta ya Koreya y’Epfo yiyemeje gutera u Rwanda inkunga ngo narwo rutere imbere cyane cyane ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera.

Umubano w’u Rwanda na Koreya umaze imyaka 50. Koreya isanzwe ifasha u Rwanda mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’andi asanzwe. Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe bwana Nkurunziza yatangaje ko u Rwanda na Koreya bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo mubano umaze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka