Kohereza Mugesera mu Rwanda byatwaye amafaranga miliyoni 110

Canada yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110 (amadolari y’Amerika 182,177 $) kugira ngo igeze Léon Mugesera ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko amakuru inzego zicunga abambuka imipaka muri Canada abitangaza.

Canada yatanze aya mafaranga yose kubera ko yagombaga gutwara Mugesera mu ndege yihariye ku bw’uburemere bw’ikibazo yari ateje Leta ya Canada, ndetse n’umutekano w’abaje bamuherekeje barimo umuganga n’abashinzwe umutekano.

Indege yamuvanye Montréal ikamugeza i Kigali yishyuwe amadolari 162,477, naho abakozi ba Canada bamuherekeje kugera i kigali batangwaho amadolari 19,700.

Canada isanzwe ikoresha ingamba nk’izi iyo yirukanye ku butaka bwayo abantu bazwiho ibikorwa by’urugomo n’ibyaha bikomeye, cyangwa se iyo uwirukanywe ku butaka bwa Canada yari abangamiye umutekano w’igihugu.

Luc Nadon, ushinzwe ubuvugizi mu nzego zicunga kwambuka imipaka muri Canada, yavuze ko kohereza Mugesera muri ubu buryo harimo no kwirinda ko yoherejwe mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi byabangamira imigendekere myiza y’urugendo.

Iyo Mugesera yoherezwa mu ndege zisanzwe, ndetse agahabwa n’abamuherekeza byari gutwara Canada amadolari atarenze ibihumbi 15 (miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda).

Léon Mugesera wari umaze imyaka isaga 20 mu mujyi wa Québec, yoherejwe na Leta ya Canada mu Rwanda tariki 23/01/2012. Yaje kwitaba ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bumushinja uruhare yagize mu gutegura no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hatari Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayo mafaranga yose muvuga ntiyagendeye ubusa. Ahubwo azandikwa nk’inguzanyo

yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka