Kirehe: Umwiherero ku kwegereza abaturage ubuyobozi ngo wasigiye abayobozi isomo
Abakozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Kirehe biyemeje gukosora amakosa yakozwe baharanira kuzuza inshingano zabo batanga serivisi nziza ku bo bayobora baharanira iterambere igihugu cyifuza kugeraho.
Ni mu mwiherero w’abayobozi kuva mu tugari kugera mu rwego rw’akarere wabaye ku wa 10 Kanama 2015 aho isi yose yizihiza umunsi ngaruka mwaka wo kwegereza ubuyobozi abaturage(décentralization).

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yanenze bamwe mu bakozi batuzuza inshingano bashinzwe abasaba guhindura imikorere.
Yagize ati “Murabizi umukozi mwiza aruta zahabu, ntibyumvikana kuba umuntu yirengagiza inshingano ze zo gufasha abaturage ari bo ashinzwe. Uragera ku murenge wabaza Gitifu bati ari kuri terrain (yagiye gukorera mu baturage), washaka umwungirije ngo hari aho agannye, no mu tugari bikaba uko ugasanga abaturage bari mu rujijo babuze ubakemurira ibibazo”.
Nyuma yo gusomerwa amategeko agenga imyitwarire y’abakozi ba Leta, abenshi basanze bica akazi biyemeza kwisubiraho bakuzuza neza inshingano bashinzwe batanga serivisi nziza.
Gakuru Jean de Dieu, ushinzwe Itorera mu Karere ka Kirehe, mu kiganiro yatanze yagize ati “Turagenda dutakaza indangagaciro, ni kenshi usanga abaturage biruka kuri serivisi bagomba ugasanga birica imizamukire yabo mu iterambere. Tumenye ko gusohorwa mu kazi byoroshye kuruta ku kinjiramo, niba hatabayeho kuzuza inshingano zacu, duha abaturage serivisi tubagomba ntaho tugana”.
Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yanenze bamwe mu bayobozi b’ibigo batanga raporo mpimbano aho koperative zimwe na zimwe usanga zigizwe n’umuryango Perezida akaba umugabo,Visi Perezida akaba umugore we, umubitsi ari umwana we muri raporo bagahimba amazina atabaho.

Yanenze n’ubushake buke mu bwisungane mu kwivuza ati “Ntibyumvikana kuba muri Kirehe tukiri kuri 36% ,tudashyize imbaraga mu bwisungane mu kwivuza ntaho twaba tugana”.
Mu bibazo abakozi babajije bibangamira imigendekere myiza y’akazi kabo ngo ni ukwirengagiza iyubahirizwa ry’igazeti ya Leta.
Umwe muri bo yagize ati“Hari igihe akazi gapfa bitewe n’igihe inshingano z’umukozi zirengagijwe, mu igazeti ya Leta yo ku itariki 1 Werurwe 2013 imishahara yanditsemo ku barimu ntiyigeze yubahirizwa ariko ku bandi bakozi yarubahirijwe, abaganga ntibazamurwa mu ntera nk’abandi bakozi.”
Umuyobozi w’akarere yijeje abakozi ubufasha kugira ngo ibibazo byabo bikemuka abasaba kubahiriza inshingano bashinzwe begera abaturage mu ku bageza ku iterambere hitabirwa na gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, asaba abagore kuba umuyoboro w’iterambere nk’uko insanganyamatsiko ibivuga.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amasomo bakuye muri uyu mwiherero bazayakoreshe neza maze bateze imbere ibyo bakora