Kirehe: Umukozi w’Akarere arakekwaho kunyereza hafi miliyoni eshanu

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa n’akarere (DJAF Officer), Bititi Fred, afunze akekwaho kunyereza amafaranga 4,837,500 y’u Rwanda.

Uwo mukozi Akarere kamurega kuba ayo makosa yarayakoze ubwo yari umusigire w’umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango wari urwaye, Bititi ngo yaragiye yandika inyandiko zisaba amafaranga, agaragaza ko imodoka zakoreshejwe muri gahunda zitandukanye akayahabwa , nyuma biza kugaragara ko ibyo bikorwa bitabayeho, ndetse bigaragara ko hari abantu yagiye asinya mu mazina yabo, agaragaza ko bitabiriye ibyo bikorwa kandi bitarabaye.

Izo nyandiko bivugwa ko yazanditse ku matariki atandukanye, harimo iya 11/10/2019, iya 15/01/2020, iya 17 na 18/06/2020 hamwe n’iya 14 na 15/09/2020.

Ibi bikorwa byose uwo mukozi agaragaza ko byakozwe, byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 4,837,500 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari na yo akekwaho kuba yarayanyereje, byose bikaba byarakorewe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Zikama Eric, yemeje ko uwo mukozi koko afunze, inzego zibishinzwe zikaba ziri gukurikirana ibyo ashinjwa.

Uwo muyobozi yavuze ko hari ibikorwa byagombaga gukorerwa mu mirenge babisabira inkunga y’ubwikorezi, ariko nyuma yo gutanga raporo hagaragaye amakuru ko bashobora kuba bataragiyeyo, bikaba bikekwa ko ibyo bikorwa bitakozwe.

Muri ibyo bikorwa harimo icyo gukurikirana abangavu batewe inda mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, aho uwo mukozi yasabye imodoka zijyayo inshuro ebyiri, byose hamwe bigatwara 4,320,000 Frws.

Hari kandi igikorwa cyo gukura umwana w’inzererezi mu Karere ka Rulindo bamusubiza muri Kirehe, cyakozwe tariki 15/01/2020, kigatwara ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko bigakekwa ko imodoka ishobora kuba itaragiyeyo.

Ku munsi mpuzamahanga w’umukobwa, wabereye mu Murenge wa Kigarama tariki 11/10/2019, icyo gihe na bwo byagaragaye ko hishyuwe 377,500 Frws, yahawe abakoze ibikorwa byo gutegura (decoration), ariko bikaba bikekwa ko bitakozwe.

Uwo muyobozi yavuze ko akarere ari ko kaketse ko izo raporo zaba atari ukuri, bitewe n’amakuru yavugaga ko hari abantu bategura ibikorwa ariko ntibikorwe.

Zikama avuga ko ubugenzacyaha buri gukora akazi kabwo, kugira ngo hamenyekane amakuru nya kuri kuri izo raporo zakozwe n’uwo mukozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ntimugakabye, ubwo se hari ibimenyetso ko ibyo muvuga arukuri? Mwitonde ukuri kujye ahagaragara

André Manzi yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Akumiro nitushe Koko!!!
Umuntu bamusiga kurugo akarambura akaboko kugeza naho agashora mwisafuriya iteretse kuziko kweri.
Yewe, niba aribyo ,nzabandora!!!

Gasangwa yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka