Kirehe: Babangamiwe na Ruhurura ikomeje kubasenyera
Abaturage begereye isantere ya Nyakarambi barasaba Leta kububakira inzu zasenywe na Ruhurura inyuramo amazi aturuka mu bikorwa Remezo by’Akarere hagatunganywa n’inzira y’amazi.
Bavuga ko mbere yo kuyobora ruhurura mu ngo zabo bari babayeho neza bafite ubutaka buhagije n’inzu zimeze neza ariko ngo aho akarere kubakiye ibikorwaremezo bigizwe n’isoko,gare na banki y’abaturage amazi y’imvura yagiye yiroha muri Ruhurura none inzu zigiye kubagwaho ndetse n’ubutaka bwabo bwarangiritse.
Nyiramugisha Dorothé wo mukagari ka Nyabikokora wangirijwe n’iyo ruhurura agira ati“ twubaka hano hari inzira k’uburyo n’imodoka zacagamo,bubaka gare ,isoko n’amabanki bayoborera amazi mu baturage,amaze kuhaca umukoki ugenda ukura usatira inzu,dutabaza Leta uhereye k’umudugudu kugera kuri Meya ntacyo badufashije”.
Akomeza avuga ko impungenge bafite ari inzu zigiye kubagwaho ndetse n’abana bakaba bapfiramo kuko ari umukoki ukabije ubunini.
Avuga ko uwo mukoki umaze no guhitana abantu ati“ Ni ikibazo abana nibo bashigaje kuhapfira, hari abantu bahanyuze batahazi banyerera ku kiraro bagwamo umwe arapfa abandi bahura n’ubumuga,Leta niyo yadukururiye ibibazo n’izi ngaruka igomba kutwubakira.
Mugenzi we ifite inzu yenda kuriduka agira ati “ubu byatuyobeye kuba umuntu yari yifitiye inzu bakaziyobora ho amazi none zikaba zigiye kutugwaho,Leta nikore rigole imanura amazi, ubu iyo mvura iguye nijoro turahangayika wumve ibibazo twakururiwe twari twibereyeho neza, ibaze amazi yose ava ku karere muri gare ku ma banki!Leta nitabare tutarashira”.
Uwo mukoki wagiye ucukuka cyane bitewe n’amazi y’imvura ugera mu bujyakuzimu bwa metero 3 hakaba n’ikiraro gishaje.
Uwishatse Alphonse ukoresha iyo nzira agira ati“Batwubakire ikiraro n’amazi bayakumire kuko iyi nzira inyurwamo n’abantu benshi ndetse n’abana bashobora kugwamo, aya mazi bayafatire ingamba abantu batarashira nibo babiteye hari heza”.
Muzungu Gerald Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Kigalitoday ko bari mu mushinga wo kuhubaka ati“Ikibazo ndakizi turi kuhakorera inyigo ahantu hangiritse gutyo ntidushobora gupfa kuhubaka hagomba gukorerwa inyigo kandi turabyihutisha kuko ibyo abaturage bavuga ndabumva ni ikibazo gikomeye”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|