Kirehe: Abarundi 17 bahungiye mu Rwanda

Bamwe mu barundi bahungira mu Rwanda bemeza ko mu gihugu cyabo abicanyi bakomeje kwibasira abaturage babashinja gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Abagera kuri 17 boherejwe mu nkambi nyuma yo kwakirwa n’Akarere ka Kirehe baremeza ko kugera mu Rwanda bitaborohera.

Impunzi zemeza ko zihunga mu ibanga kuko ngo zifashwe zagirirwa nabi
Impunzi zemeza ko zihunga mu ibanga kuko ngo zifashwe zagirirwa nabi

Mugabo Léonidas wo mu ntara ya Muyinga avuga ko i Burundi ubwicanyi bukomeje, ngo abantu batazwi bitwaje ibirwanisho baza babaza igipapuro cy’itora ukibuze akicwa bamushinja kutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ati “Abantu biyoberanyije baza mu giturage bitwaje impoho babaza igipapuro twatoreyeho wakibura bakakuboha bakajya kukwica bavuga ko uri inyuma ba Niyombari urwanya ubutegetsi”.

Inkambi ya Mahama imaze kwakira impunzi zisaga ibihumbi 46
Inkambi ya Mahama imaze kwakira impunzi zisaga ibihumbi 46

Akomeza avuga ko kugera mu Rwanda bitaborohera kuko iyo bamenye ko ugiye guhunga urara upfuye ati “Twabonye batangiye kwandika abantu batatoye tujya mu mashyamba, twari tumaze iminsi itatu tugira amahirwe duhana gahunda n’abatwambutsa tubona twinjiye mu Rwanda twumva turarusimbutse,twaraye ku karere baduha ibiryamirwa dutegereje imodoka itujyana mu nkambi”.

Bucumi Leonard nawe avuga ko mu Burundi ubwicanyi bukomeje ati “baza bikinze ijoro bamwe bakabica abandi bakabatwara, twe twakijijwe no kwihisha turara mu mashyamba iminsi ibiri tugira amahirwe twambukira Gahara ubwo twageze ino ni amahoro ariko i Burundi nta mahoro”.

Impunzi iyo zije zoherezwa mu nkambi
Impunzi iyo zije zoherezwa mu nkambi

Iyo ugeze mu nkambi ya Mahama usanga abaturage badateganya gusubira iwabo igihe cyose hatabaye impinduka mu buyobozi.

Bimpanda Frediric ati “ubuzima bwo mu nkambi ntibworoshye ariko kuba dufite amahoro n’umutekano nta kibazo tubayeho neza kurenza abari i Burundi”.

Buri munsi ku cyambu cya Gahara ngo hinjira impunzi zisaga icumi
Buri munsi ku cyambu cya Gahara ngo hinjira impunzi zisaga icumi

Ngoga Aristarque umuyobozi w’inkambi ya Mahama avuga ko impunzi zigera mu nkambi zakirwa neza zihabwa n’ubufasha bw’ibanze n’ibindi byose bigenewe impunzi.

Akomeza abuga ko zikomeje guhunga umunsi k’umunsi aho mu kwezi bakira izigera kuri 300.

Inkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe imaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 46 aho zikomeje gutegurirwa ibikorwa remezo bubakirwa inzu zikomeye mu kubarinda ibiza, hakaba na gahunda yo kuzifasha gukomereza amasomo umwaka utaha mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Itabare Abarundi Rwose

james yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka