Kinazi: Umubyeyi arashinja abaganga kumurangarana umwana we akahagwa
Mukapfizi Edith w’imyaka 44 y’amavuko aravuga ko yarangaranywe n’abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Ruhango bya Kinazi biri mu Murenge wa Kinazi bikaviramo umwana we urupfu ubwo yabyaraga.
Uyu mubyeyi avuga mu ijoro rya 31/12/2014 aribwo yagiye ku kigo nderabuzima cya Kinazi agiye kuhabyarira, yahagera ikigo nderabuzima kikamwohereza ku bitaro bya Kinazi ngo abe ariho ajya kubyararira.
Ageze muri ibi bitaro ngo yarakiriwe baramusuzuma ariko basanga ibise bitaraba byinshi biba ngombwa ko bamutera urushinge rumwongera ibise vuba.
Bigeze mu masaha ya saa sita z’ijoro tariki ya 01 bishyira tariki ya 02/01/2015, abaganga barongera bamutera urundi rushinge ariko abasaba kumuhindurira uburiri kuko ngo aho yari aryamye yari aryamiye urubavu rumwe nta guhindukira barabyanga baragenda.

Ubwo bagendaga ariko basize babwiye umurwaza w’uyu mubyeyi ngo nabona byakomeye aze ababwire bamwereka icyumba barimo.
Uyu mubyeyi ngo yaje kumva arembye atuma umurwaza we guhamagara umuganga hashira iminota 30 ataraza, aje uyu mubyeyi amusaba ko bamubaga akabyara umwana muzima umuganga amusubiza umubwira ko ibyo ajya kubibwira minisiteri ngo kuko we azi neza ko ari bubyare neza.
Uyu muganga ngo yarongeye aragenda hashize akanya uyu mubyeyi yumva umwana araje ahita ava ku gitanda ajya kubyarira hasi, ahamagara cyane umuganga ngo aze afate umwana umuganga azana n’abandi babiri, umwana bamufatira mu matako y’umubyeyi baramuterura bamusubiza ku gitanga ngo abe ariho abyarira.
Umwana ngo yavukanye umwuka muke cyane abaganga batangira kuka inabi uyu mubyeyi bamutuka cyane ngo niwe wiyiciye umwana. Ati “kubera ko barimo kumbyaza iyanyuma, naratuje ndabihorera mbura icyo kubasubiza”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko “ubwo bahise bafata umwana bamujyana aho abana bavukanye ibibazo bajyanwa kugira ngo yongererwe umwuka biranga umwana arapfa”.
Uyu mubyeyi wari ubyaranye inshuro ya Gatandatu na Ntaganira Alphonse avuga ko aribwo bwa mbere yari aje kubyarira kwa muganga, ubundi ngo yabyariraga mu rugo kandi akabyara neza.
Gusa avuga ko urupfu rw’umwana we abaganga barugizemo uruhare kuko ngo iyo bataza batsindagira umwana mu matako, bakamubyariza aho yari ari kuko n’ubundi umwana yari yamaze kuvuka nta kibazo cyari kuhaba.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango Dr Habimana Valens avuga ko uyu mubyeyi abaganga bamwakiriye n’ubundi afite ikibazo kuko ngo yavuye mu rugo “isuha” yamenetse ari kuzana amazi menshi.
Ahageze ngo bamuhaye imiti imufasha “igihe cyo kubyara kigeze agirana ibibazo n’abaganga bamwubwira ngo ‘reka tugufashe gutya’, nawe akanga ati ‘ni mubigenze uko’ mbese asa n’ubananiza,” Dr Habimana.
Ikindi uyu muyobozi avuga ni uko urupfu rw’uyu mwana rushobora kuba rwaraturutse ku kibazo cy’isuha yamenetse kuko n’ubundi ngo uyu mubyeyi bamwakira yari afite umuriro mwinshi, akavuga ko umwana we yavutse atameze neza abaganga bakamutwara aho bashyira abana bavukanye ibibazo.
Dr Habimana avuga ko atavutse ameze neza 100% nk’abandi bana kuko ngo yavutse afite nka 60% ugereranyije n’uko abandi bavuka bameze.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Biriya bitaro bikeneye guhindurirwa abayobozi abarimo barabitobatobye.
Uyu mubyeyi rwose yihangane njye nabyariye muri biriya bitaro banyakira neza bitavugwa uriya muganga mukuru witwa Valens yicisha bugufi kandi yita kubarwayi pe nizere ko we atari arimo kuko no kuvuga nabi ntabyo yashobora.Komera muvandimwe wabuze umwana bibaho.
kuranga kwa abaganga bibaho ariko bigomba gukorwaho iperereza rihagije kugirango hatagira urenganywa