Kinazi-Huye: Bafata Perezida Kagame nka Rutahizamu mwiza udakwiye kwicazwa
Abaturage bo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, bavuga ko ntacyo banganya Perezida Paul Kagame ku bw’ibikorwa bifatika, cyane cyane bijyanye n’imibereho myiza, yabagejejeho.
Ikaba ari na yo mpamvu bifuza ko Ingingo y’101 y’Itegekonshinga yavugururwa, kugira ngo abashe kongera kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda, nk’uko babigaragarije ba Depite Athanasie Gahondogo, Innocent Kayitare na Jacqueline Mukakanyamugenge mu biganiro bagiranye kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga 2015.

Uwitwa Justin Semana yagize ati “Nkunda umupira w’amaguru cyane. Muri uyu mukino habamo abitwa ba rutahizamu bakunda gutsinda ibitego”.
Agereranya Perezida Paul Kagame na Rutahizamu, uca ku badefanseri, n’iyo baba bakomeye, akanga agatsinda ibitego.
Ati “Umuntu utsinda ibitego kandi ugishoboye, ntabwo bamuvana mu kibuga. Nta n’ubwo ajya kuri benci (kwicara igihe abandi bakina), arakomeza akabanza mu kibuga, nta n’umusimbura.”

Odeta Mukamana w’imyaka 73, we ngo yabonye ingoma nyinshi, ariko ntiyari yarigeze abona umutware uha inka utabanje kumuhakwaho.
Ati “Paul Kagame, uguha inka atakuzi, agafasha abakecuru-ubu hari abakecuru bahabwa amafaranga bagahembwa ku kwezi kuko batabashije, n’utarayabona azayabona pe. Nimuhindure iryo tegekonshinga.”
Innosentiya Mukagasana na we ati “Nta mupfakazi wagiraga abana ngo bajye kwiga, ariko abanjye bariga babikesha Kagame.”
Ku bw’ibyo bigwi bya Perezida Paul Kagame, Abanyakinazi batekereza ko akwiye kongererwa igihe cyo kuyobora u Rwanda, guhera kuri manda ebyiri kuzamura.
Tereza Mukakimanuka ati “Nimumwongeze, inshuro zirindwi azikube karindwi, kugeza ubwo azananirirwa agasaza. Natwe tuzaba dushaje ga! Yenda na Yesu azaba aje guca Imanza!”

Hari uwitwa Ibanje Chance Bertin we wavuze ko atekereza ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kwigusha mu mutego wo guhindura itegekonshinga bagendeye ku marangamutima bafitiye Perezida Kagame, kuko batizeye uko uwazayobora u Rwanda nyuma ye yazaba ameze.
Ati “Twakwemerera Kagame kongera kwiyamamaza, ariko itegekonshinga rigahora ari kuri manda ebyiri.”
Gutanga ibitekerezo mu murenge wa Kinazi byitabiriwe n’abantu 3352, hatabariwemo abana bari bagize amatsiko bakaza kumva ibyo abantu bakuru bavuga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame Paul azatorwa, banyarwanda muhumure ibyo musaba bizumvikana rwose
iyongingo 101
nihinduke kagame turamushaka
ngo dukomede
duterimbere
kuko imana yamuduhaye
nkigisubizo cyurwanda