Kinazi: Barasabwa kudafata ibicumbi by’indangagaciro nk’imirimbo gusa

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye barashishikariza bagenzi babo kudafata ibicumbi by’indangagaciro nk’imitako, ahubwo bakita ku butumwa buba bubyanditseho buba bugamije kwibutsa abaturage inshingano zabo nk’Abanyarwanda.

Ibi bicumbi by’indangagaciro ni ibikorwa bigaragara mu mirenge itandukanye y’akarere ka Huye,ariko by’umwihariko bigaragara muri buri kagari k’umurenge wa Kinazi nawo uherereye mu karere ka Huye.

Ndayambaje Ciprien ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Kinazi, wafashe iya mbere mu gutanga umusanzu we mu kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Aravuga akamaro k’ibi bicumbi by’indangagaciro ku Banyarwanda anashishikariza ababifata nk’umutako gusa gushishoza bakareba icyo ubutumwa bubiriho bubasaba.

Ati “Ibi bitwibutsa abo turibo n’aho tugana, ndasaba rero ababibona nk’imirimbo gusa ko bajya bitonda bakanasobanukirwa ubutumwa bwanditseho”.

Ibicumbi byashyizweho indangagaciro na kirazira bigomba kuranga Abanyarwanda.
Ibicumbi byashyizweho indangagaciro na kirazira bigomba kuranga Abanyarwanda.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Migabo Vital, avuga ko ibi bicumbi by’indangagaciro bifasha umutaruge kumenya aho ageze akanasobanukirwa n’imico iranga abantu baho n’imirimo y’ingenzi itunze abahatuye.

Ati “Hari nk’ibigaragaraho inka, ni ukuvuga ko muri ako gace hakorerwa ubworozi bw’inka cyane, ibindi bigiye biriho za kirazira n’ubundi butumwa bugamije gufasha abaturage uko bagomba kwitwara”.

Uretse mu murenge wa Kinazi wo mu karere ka Huye ibi bicumbi by’indangagaciro bigaragara muri buri kagari no mu yindi mirenge itandukanye yo mu turere twa Huye na Ruhango.

Ibi ibicumbi bigamije kwibutsa imyitwarire ikwiriye Umunyarwanda nyawe bikanagaragaza ibikorwa ndangabukungu by’ingenzi bigaragara mu bice ibyo bicumbi biherereyemo.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka