Kigali Today yamufashije kubonana n’abe yari amaze imyaka 17 yarabuze

Nyuma y’uko Kigalitoday.com itangaje inkuru y’umwana wabuze iwabo mu mwaka wa 1997, afite imyaka irindwi, kuri uyu wa gatanu tariki 9/4/2014, umuryango we wamugezeho ku musaza umucumbikiye witwa Gasirikare Philippe wo mu mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Inkuru yo gushakisha umuryango wa Uwihanganye Viateur, yatangajwe ku rubuga rwa Kigali today, tariki 8/5/2014; nyuma y’umunsi umwe Radio Isango Star iyisoma mu kiganiro cya mu gitondo, abaturanyi b’ababyeyi be mu cyahoze ari komini Murambi (ubu ni mu karere ka Gatsibo), baterefona uwo yaburiyeho utuye mu mujyi wa Kigali ngo akurikirane ayo makuru ajye kumureba.

Viateur yahobeye nyina wa bo cyane avuga ko ari mushiki we.
Viateur yahobeye nyina wa bo cyane avuga ko ari mushiki we.

Nyina wa bo Mukabuzizi Therese, yaburiyeho kuko ariwe yari yagiye gusura mu mujyi wa Kigali, yahise ajya ku Isamgo Star maze na bo bamuhuza n’umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu karere ka Kamonyi, ahita abajyana mu rugo rwa Gasirikare aho uwo musore aba.

Nyina wa bo avuga ko uwo mwana yamubuze tariki 30/5/1997, atanga amatangazo ahantu hose aramubura, maze abimenyesha mukuru we baramuheba. Ngo mu mwaka wa 2009 niho yagaruye icyizere cy’uko azamubona kuko akunda gusenga kandi Imana ikaba yaramutumagaho abavuga butumwa bakabimubwira.

Viateur yabanje yitegereza nyina wabo cyane.
Viateur yabanje yitegereza nyina wabo cyane.

Mukabuzizi akibona Uwihanganye yahise amumenya, amuhobeye maze arararira kubera ibyishimo. Uyu musore we yabanje kumwitegereza, maze hashize akanya aravuga ati “uyu ni mushiki wanjye” nk’uko ubwo yavugaga iby’imiburire ye yavugaga ko ari mushiki we we bari bajyanye.

Mukabuzizi n’umuhungu we bagendanaga, bahise batelefona umubyeyi w’Uwihanganye bamumenyesha ko umwana bamugezeho kandi basanze ariwe kuko ngo yakuze asa na se wapfuye muri Jenoside kandi akaba afite ijisho ry’umurari nk’uko yarivukanye.

Viateur na nyina wa bo (babiri hagati), uwamureraga n'uwaherekeje nyina wa bo ku ruhande.
Viateur na nyina wa bo (babiri hagati), uwamureraga n’uwaherekeje nyina wa bo ku ruhande.

Umusaza Gasirikare umucumbikiye ndetse na nyirabukwe wamuzanye ntibahabasanze, ariko bahasanze umugore Mutumyinka Consolata, uyu mawe akaba yishimiye ko umuhungu bafataga nk’uwabo aabonye umuryango. Ngo ubwo umuryango we uzaza kumutwara biteguye kuzamuherekeza nk’umugeni.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ni ibyishimo ku bantu benshi, kandi nihashimwe iterambere mu itangazamakuru

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

ni igitangaza disi!Mana we, umubyeyi we disi yari yarishwe n’agahinda!!!Ibaze kuva muri 1997 pe!!! Kigalitoday mukomereze aho, turabemera byimazeyo!!!Isango star namwe turabashyigikiye cyane!!!ubundi ibitangazamakuru byari bikwiye gukorana bityo ubutumwa bukagera hose kandi neza!!!Viateur ntuzigere wibagirwa gushima Imana yongeye kuguhuza ikanagusubiza m’umuryango wawe!!! uzajye unahora ushimira uwo musaza Gasirikare wari yarakwakiriye!Abantu tujye tugira neza kuko ntako bisa!!!

Love yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Imana ishimwe kandi mwakoze igikorwa cyiza, akazi keza

kuba yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka