Kigali: Polisi yafashe abantu 39 bari mu birori mu rugo

Polisi y’u Rwanda imaze kwereka itangazamakuru abantu 39 bafashwe bakoreshereje ibirori mu rugo, kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri abo bantu harimo umuhanzi Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula, hamwe n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irenée.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abo bantu bavuye muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Social Mula, hanyuma bavuyeyo ngo bahurira mu rugo bahakoresha ibirori.

Polisi ivuga ko ubwo abo bantu bafatwaga, umuhanzi Social Mula yabwiye nabi umupolisi, ndetse ko we azabikurikiranwaho by’umwihariko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abantu gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko iki cyorezo kigihari.

CP Kabera kandi asaba urubyiruko by’umwihariko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kandi bakareka imyumvire yo kumva ko hari abakingiwe bityo ko batakwandura, kuko n’ubwo umuntu yaba yarakingiwe ashobora kwandura.

Mu bafashwe hari abemera ko barenze ku mabwiriza nkana, bakavuga ko batazabisubira.

Nyuma yo gufatwa, aba bose barapimwa icyorezo cya Covid-19 kandi biyishyurire, hanyuma bacibwe amande yemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka