Kigali: Mu cyumweru cya mbere cya Kanama inyubako 7 zatahuweho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 ingo zigera kuri zirindwi zarafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa.

Bamwe mu bakekwaho ubu bujura barafashwe bakaba barimo gukurikiranwa
Bamwe mu bakekwaho ubu bujura barafashwe bakaba barimo gukurikiranwa

Tariki ya 05 Kanama 2021 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye, Umudugudu w’ihuriro, inzu icumbikira abantu (Lodge), resitora, ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi abiri by’uwitwa Nzeyimana ndetse n’abakodesha ayo mazu ye zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano. Yaba Nzeyimana n’abo bakodesha ayo mazu ntibari bahari ngo babibazwe ubu baracyashakishwa.

Ku munsi ukurikiyeho tariki 06 Kanama 2021 urugo rwa Nsengiyumva ndetse n’urwa Uwilingiyimana zose ziherereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ndetse n’urugo rwa Nzeyimana ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro zose zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano.

Ba nyiri aya mazu bahise bashyikirizwa RIB ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha bakekwaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Imwe mu nyubako zafashwe zivugwaho kwiba amashanyarazi
Imwe mu nyubako zafashwe zivugwaho kwiba amashanyarazi

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka