Kigali: Menya uko ibikorwa by’ubucuruzi biba bihagaze mu masaha y’igicuku
Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda uri mu mijyi irimo gutera imbere cyane bitewe n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’inyubako zijyanye n’igihe.
Kigali ni umujyi unyura benshi mu bawugenda by’umwihariko abawugezemo ku nshuro ya mbere, bakorwa cyane ku mutima n’isuku, umutekano n’urugwiro abawutuye bakirana abawugana.
Kuba Umujyi wa Kigali ari umwe mu mijyi itekanye ku Isi, aho umuntu uwo ari we wese ashobora kugenda n’ibye nta nkomyi nta n’icyo yikanga mu masaha ayo ari yo yose, ni kimwe mu bituma urujya n’uruza rw’abahasura rurushaho kwiyongera.
Nubwo bimeze bityo ariko, usanga amasaha yo gukora ku bahafite ibikorwa by’ubucuruzi akiri make, kubera ko batangira akazi batinze bagataha kare, ku buryo kubona nyinshi muri serivisi mu bice bitandukanye bigize uyu Mujyi mu masaha y’ijoro ari ingorabahizi.
Kigali Today yatembereye hirya no hino muri uyu Mujyi mu masaha y’ijoro, iganira na bamwe mu bawutuye, mu rwego rwo kureba uko serivisi ziganjemo iz’ubucuruzi ziba byifashe mu masaha y’ijoro.
Nyarugenge
Burya mu murwa mukuru na ho habamo agace gafatwa nk’umurwa. Nugera mu Rwanda bazakubwira i Nyarugenge, kamwe mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, kihariye igice kinini gikorerwamo ubucuruzi rwagati muri Kigali.
Mu bice nka Matewusi, cartier commercial, ahazwi nko ku Iposita, Downtown, ni hamwe mu bafunga kare, kubera ko uwagira icyo ahashaka n’iyo byaba umuti yandikiwe na muganga byamugora kuwubona muri ayo masaha.
Gusa iyo ugeze mu bice nka Nyamirambo cyangwa Nyamijosi nk’uko abanyamujyi bahita usanga muri ayo masaha kugeza nka saa cyenda z’igicuku wagira ngo ni bwo bugicya, kuko ibikorwa byinshi byiganjemo ahagurishirizwa amafunguro baba bakirimo gukora.
Ahandi na ho ushobora gusanga bagikora, ariko hakora abafite utubari na hamwe mu batanga serivisi zirimo kunywa no kurya ni mu Murenge wa Kimisagara kuko ushobora kuhasanga ahantu hafunguye kugera nka saa cyenda z’igicuku.
Iyo ugeze Nyabugogo usanga bitandukanye cyane n’ahandi hose muri Kigali, kuko igihe wahagera cyose abo uhasanze usanga bahuze, ku buryo muri ayo masaha nko muri gare hari imodoka ziganjemo izijya mu Karere ka Rusizi no mu nzira zaho ziba zatangiye gushyiramo abagenzi nubwo baba ari bake ugereranyije n’amasaha ya kumanywa.
Ahitwa kwa Mutangana imirimo iba irimo gukorwa nk’aho ari ku manywa y’ihangu, kubera ko guhera saa saba z’ijoro kugera hafi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo haba haremeyemo isoko ry’imboga n’imbuto, abarangura bazigura ku bwinshi.
Bamwe mu bakorera ibikorwa by’ubucuruzi ahazwi nka Downtown baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bafunga kare kubera ko abenshi mu bahakorera n’abahagenda bataha kare, ku buryo ugejeje saa yine z’ijoro bitamworohera kubona imodoka imutahana cyeretse gutega moto.
Patrick Nshimiyimana twasanze mu Mujyi rwagati mu nyubako ya CHIC mu masaha y’ijoro, ari mu kazi ko kongera ubwiza bw’abakobwa by’umwihariko inzara, yabwiye Kigali Today nta masaha y’akazi yakabayeho, uretse kuba abantu baramenyereye gutaha kare.
Yagize ati “Amafaranga ni umugisha, kandi aza igihe ashakiye. Icya mbere ni ukudacika intege, kuko iyo ucitse intege ugataha, ntabwo nk’aba ndimo gukorera ushobora kubabona, kandi ngomba kubitaho kugira ngo babone serivisi batahe banyuzwe n’ejo bazagaruke kuko serivisi zibonekera igihe.”
Mugenzi we ukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown, avuga ko kuba imodoka n’abagenzi bihava kare bituma ibikorwa byose bihagarara mu masaha ya kare.
Ati “Dutaha kare cyane, saa tatu abantu baba barimo bikubura bagenda, ubundi bavuga ko bisi ya nyuma igomba kuvamo hano nibura saa tanu, ariko ntabwo bigikunda kubera ko abantu bataha kare, ku buryo nkatwe iyo ushatse gutaha utega moto, iyo udafite aya moto ni ugukandagira, bigatuma abantu binubira gukora nijoro.”
Ubwo Kigali Today yageraga muri Nyabugogo nka saa cyenda z’ijoro, umwe mu bakarani bahakorera wari mu kazi yatangaje ko batangira kugira akazi guhera saa saba kubera ko imodoka za mbere zizanye imboga n’imbuto ziba zihageze bagatangira kubipakurura babiha ba nyirabyo.
Yagize ati “Twe turi abakarani, tuba twakiriye imizigo yaturutse impande zose, tuyifasha ba mabuja bacu, ubu ni bo babirimo bacuruza imari zabo, ubundi nka saa tatu mba ngeze aha nongera gusubira mu rugo nka saa tatu kandi uko byagenda kose ayo kurya ntiyabura kuko nk’ibihumbi birindwi sinabiburamo uko byagenda kose.”
Umugenzi wari uteze imodoka ya saa cyenda ijya mu Karere ka Rusizi yabwiye Kigali Today ko yashimishijwe no kubona imodoka muri ayo masaha kuko bimufasha.
Ati “Ni byiza cyane biba bigomba gushimwa, kuko urebye serivisi nta kibazo barabikemuye, haba hari abakora ijoro, amanywa, isaha yose uhagereye uhita ukatisha, imodoka yawe iza uhita ugenda.”
Gasabo
Ni Akarere kazwiho kuba hakorerwa ibikorwa byinshi bitandukanye byiganjemo serivisi zitangwa n’ibigo bya Leta ndetse n’ibitari ibya Leta ku buryo mu masaha y’ijoro kuzahabona ahantu hafunguye atari ibintu byakorohera buri wese, kubera ko uretse nko kuba wagera ahazwi nko ku Gisimenti na Kimironko wabona amaguriro (Supermarkets) nk’abiri afunguye ubundi nta kindi wahabona kuko n’utubari nyuma ya saa saba z’ijoro mu mibyizi tuba twafunze nk’uko itegeko ribisaba.
Muri aka Karere Kigali Today yasanze saa munani zirengaho iminota z’ijoro hari amaguriro manini abiri gusa arimo gukora kandi n’abakiriya barimo kuyagana.
Si ku Gisimenti gusa, kuko na Kimironko nubwo amwe mu maguriro manini ahakorera aba yafunze, ariko kugera mu gitondo hari ahantu hamwe abantu bashobora kubona icyo kurya nk’imigati, isambusa, n’ibindi byinshi bikorwa mu ifarini hamwe n’ibyo kunywa birimo icyayi, fanta na jus.
Kicukiro
Aka ni kamwe mu Turere turimo gutera imbere cyane mu mpande zose, kuko kihariye ibikorwa remezo birimo inyubako nziza yaba izikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, izicumbikira abakagana, n’ibindi birimo imihanda myiza, byose byorohereza abifuza kuhakorera ubucuruzi.
Ni Akarere Kigali Today yagezemo guhera saa saba z’ijoro kugera saa cyenda izenguruka ibice birimo Kanombe, Remera ahazwi nko mu Giporoso, Sonatubes, Kicukiro Centre, na Gikondo.
Uretse i Kanombe twasanze nta gikorwa cy’ubucuruzi gifunguye, ariko ahandi hose abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imiti (Pharmacy), amaguriro (Supermarket), n’amwe mu maduka acuruza ibicuruzwa bitandukanye muri Gikondo yari arimo gukora kugera hafi saa kumi z’igitondo.
Mu Giporoso twahasanze iguriro ryitwa Green Food Supermarket rikora amasaha 24/24, kuko bagira abakozi bakora mu masaha y’amanywa n’abandi bakora nijoro.
Mu kiganiro umwe mu bakozi bahakorera yagiranye na Kigali Today ahagana saa munani zirenga z’ijoro, yayitangarije ko bagira icyiciro cy’abakozi bakora kuva saa mbili za mu gitondo bakageza saa mbili z’ijoro abandi na bo bagakomerezaho.
Ati “Abakiriya batangira kurangira mu masaha ya saa cyenda saa kumi, bajya kuryama bamwe na bamwe, ariko muri ayo masaha haza bacye bacye baje kugura imigati n’ibindi byifashishwa ku mafunguro ya mu gitondo.”
Ahazwi nka Sonatubes hari iguriro ryitwa Deluxe Supermarket na ryo rikora amasaha 24/24, haba hari urujya n’uruza rw’abakiriya.
Hussein Uwimana ni umwe mu bakozi bakora ijoro muri iryo guriro. Avuga ko mu masaha y’ijoro haba hari amafaranga kandi menshi kubera ko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi biba byafunze bigatuma abasigaye bakora babona abakiriya benshi.
Ati “Abakiriya baraboneka cyane kandi, kuko hari abantu bakora mu masaha y’ijoro baba bifuza ko hari serivisi babona muri iryo joro, usanga ahenshi bazibuze bigafasha cyane ko baza bagana aha ngaha. Mu ijoro haba hari amafaranga pe, umuntu uba wicaye aho ngaho avuga ngo ndafunga saa mbili cyangwa saa tatu, burya ayo masaha aba ari inyuma ni yo aba arimo amafaranga menshi kuko abenshi ku manywa baba bibereye mu kazi iyo bakeneye kugira icyo bagura bazi ngo hari ahantu hakinguye mu masaha ya nijoro baza bakugana.”
Muri rusange ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu masaha y’ijoro biba bifunze, abenshi bakavuga ko biterwa n’uko abakora ubucuruzi bw’utubari batacyemererwa kurenza saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi hamwe na saa munani mu mpera z’icyumweru kuko abahasohokera benshi bagira uruhare mu guhahira abandi badacuruza akabari.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rushishikariza abacuruzi gukora amasaha menshi ashoboka, ababishoboye bagakora 24/24 kugira ngo bifashe uwakenera serivisi wese mu masaha ayo ari yo yose kuyibona.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video n’Amafoto: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|