Kigali: Hagiye kuba inama ku miyoborere igamije iterambere

Kuva tariki 11 Nzeri 2015 i Kigali hazabera inama y’iminsi ibiri izahuza impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Iyi nama yiswe “Kigali Leadership Summit 2015”, yateguwe n’ishyirahamwe ry’abayobozi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere izwi nka International Third World Leaders (ITWLA), igamije gufasha abazayitabira kwiremamo impinduka zagirira akamaro sosiyete muri rusange.

Bamwe mu bazitabira inama mpuzamahanga ku miyoborere igamije iterambere.
Bamwe mu bazitabira inama mpuzamahanga ku miyoborere igamije iterambere.

Abazatanga ibiganiro muri iyo nama biganjemo abagishwanama mu nzego zitandukanye. Muri bo harimo Hubert Sugira Hategekimana uba mu gihugu cya Canada, Charlie Masala wo muri Africa y’Epfo, Achie McEachern wo muri Amerika na Julian Kyula wo muri Kenya.

Bishop John Rucyahana uyobora komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, umwe mu bazatanga ibiganiro muri iyo nama, avuga ko intego ari ukwereka abazayitabira uburyo bashobora guteza imbere ubumenyi bafite kugira ngo bakore bafite icyerekezo kizima cy’ahazaza.

Iyi nama izabera mu Rwanda bitewe n’uko ari igihugu cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko na none kikaba cyaragize impinduka z’iterambere kubera imiyoborere myiza cyagize nyuma y’iyo Jenoside.

Ibiganiro bizatangirwa muri iyo nama y’iminsi ibiri bizaba biganisha ahanini ku kwereka abakiri inzira bashobora kunyuramo kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ahazaza.

Ibyo ngo byahera ku kubafasha gutera imbere ubwabo na bo bakabona guteza imbere sosiyete muri rusange, kuko “iterambere rya sosiyete muri rusange rishingira ku iterambere ry’umuntu ku giti cye.”

Ishyirahamwe rya ITWLA ryateguye iyo nama rimaze imyaka isaga 30 ritangijwe mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka