Kigali: Barasaba ko gutunganya za ruhurura byihutishwa

Abaturage b’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abaturiye ruhurura zidakoze, barasaba ko zubakwa kubera ko zibasenyera inzu, bagakurizamo no kuhaburira ubuzima.

Abaturiye ruhurura basaba ko zikorwa kuko zibasenyera
Abaturiye ruhurura basaba ko zikorwa kuko zibasenyera

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara ikibazo cya za ruhurura zidakoze zigasenyera abaturage, ndetse zikanabatwarira ubuzima bikanajyana nuko abaturage bagorwa no kuva mu gace kamwe bajya mu kandi.

Ni ruhurura zigaragara mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali, aho nko muri Gasabo ziri mu Murenge wa Kinyinya, Gisozi, Bumbogo n’ahandi.

Bamwe mu baturage baturiye izo ruhurura bavuga ko akenshi iyangirika ryazo riterwa n’ikorwa ry’imihanda ntihabwe inzira z’amazi bigatuma yishakira aho anyura.

Anaclat Nzeyimana wo mu Murenge wa Kinyinya, avuga ko mbere nta ruhurura bagiraga ariko amazi ariyo yabasenyeye agatuma hacukuka ruhurura.

Ati “Kugira no bitugendekere gutya, haje gukorwa umuhanda uturutse mu Birembo ujya i Bumbogo ku Murenge, kuko hari amazi yashokaga aca mu Birembo, bahita baca umuyoboro amazi bayohereza hano, nta ruhurura twagiraga ingana gutya”.

Uwitwa Anonciata Mukeshimana, avuga ko kuba baturanye na ruhurura idakoze ari imbogamizi kuri bo, kubera ko byabahagarikiye ubuhahirane ndetse zigatwara n’ubuzima bwa bamwe.

Ati “Dufite ikibazo cy’uko ruhurura irimo iradusenyera, turubaka mu mbaraga zacu ariko ibyo twubatse byose ruhurura yarabitwaye, abaturanyi banjye hepfo naho hamaze kugwamo abana kabiri. Imvura iramutse iguye abana kujya ku ishuri n’ibibazo, kandi natwe biratubangamiye kugira ngo tube twakwambuka ngo tujye ku Kicukiro cyangwa se ngo hagire abantu baza muri Nyamirambo”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ruhurura nyinshi zikeneye kubakwa, kandi ko uko imvura ikomeza kugwa zigenda ziyongera ku buryo bishobora gukomeza guteza ibibazo ku bahaturiye, ariko ngo hari ikirimo gukorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko hari izakozwe ndetse n’izindi ziri mu nzira yo gukorwa ku mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga.

Ati “Icyo dukora ni ugushakisha uburyo dukumira ko ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga, ariko tunashakisha amikoro ngo izo ruhurura zose zishobore kuba zakubakwa. Nibyo koko ni kibazo tubona, ariko uko amikoro adushoboje niba ubu twarashyizemo enye, ariko twabonye umuterankunga tukaba tugiye gukora iya gatanu, ni ukureba uko mu minsi iza tuzagenda twikusanya dushaka amikoro n’izindi tukazikora”.

Ku bijyanye n’impungenge z’abaturage bahaturiye, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko mu gihe zitarakorwa hari icyo babateganyiriza.

Ati “Ikindi dukora ni ukugira ngo abaturage bahegereye, turebe uko twafatanya dukumira ko ubuzima bwabo bwahagirira ikibazo, tukaba twabafasha kwimuka mu gihe tutarahakora, cyane cyane abahegereye”.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa ruhurura 34 zigomba kubakwa, ariko zikaba zishobora kwiyongera mu gihe cy’imvura zikarenga uwo mubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka