Kigali: Abashaka akazi n’abagatanga barahura kuri uyu wa Kane

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatumiye abatanga akazi n’abagakeneye, kuza guhurira muri ’Kigali Exhibition and Cultural Village (Camp Kigali)’ kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’igicamunsi.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti "Abatumiwe ni abashaka imirimo n’abayitanga (ibigo n’abantu ku giti cyabo). Twese hamwe dukumire ubushomeri mu Mujyi wa Kigali."

Ni ku nshuro ya cyenda urubuga rwo guhuza abashaka akazi n’abagatanga mu Mujyi wa Kigali ruteguwe n’Ubuyobozi bwawo.

Mu byiciro umunani byatambutse, abatanga akazi basobanurira abagakeneye ibyo basabwa kuzuza kugira ngo bemerwe mu bigo bakorera cyangwa bayobora, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, ndetse hakabaho no kumenyana.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda igamije kurwanya ubushomeri bwari bugeze ku kigero cya 23% mu ibarura ryakozwe ku bakozi n’umurimo mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kuba mutuzirikana nkatwe abashomeri ariko imbogamizi ni kubantu baturuka muntara natwe mujye muturebera uko mutugenza

Tuyisenge habumugisha joel yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Abashaka akazi bajye bitonda muri ibi bintu kuko hari abashobora kubyihisha inyuma, urugero nka babandi babeshya abakobwa n’abagore ko batanga akazi, bakabajyana mu macumbi kubahohotera, cyangwa kubashukisha akazi ugasanga ba birihanze nabo bemeye gutanga amagara yabo.

Dynamo yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka