Kigali: Abamotari bakoze urugendo rwamagana BBC
Abamotari bo muri koperative 12 zabyawe na sindika y’abamotari yitwa SYTRAMORWA, kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014, bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru cya BBC, kubera filime “Rwanda: The Untold story” cyasohoye igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rugendo rwahereye kuri ETO Kicukiro, rwabimburiwe n’ubuhamya bwatanzwe na Karasira Venuste werekanye inzira y’umusaraba Abatutsi bagiriye muri ETO Kicukiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze gutereranwa n’ingabo zahoze ari iz’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR).

Nyuma y’ubwo buhamya, urugendo rwakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, aho aba bamotari bahise bashyikiriza sheki ingana na miliyoni ebyiri ikigega Agaciro Developpment Fund, bagaragaza ko bashishikajwe no guteza imbere igihugu cyabo, kandi bagomba gutanga umusanzu mu iterambere ryacyo.
Ngarambe Daniel uyobora SYTRAMORWA, yatangaje ko iki gikorwa bagikoze kuko bababajwe n’iriya filime ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikaba ivuga nabi umuyobozi w’igihugu ubafatiye runini mu iterambere, kandi wahagaritse ayo mahano amahanga yabatereranye.

Yagize ati: “Twebwe nk’amakoperative abumbiye muri SYTRAMORWA twababajwe cyane n’iyi filime Rwanda The Untold Story yacishijwe kuri BBC igoreka amateka, ikanagaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu Rwanda, kandi yarabaye twebwe abanyarwanda tubyirebera.
Tunababazwa kandi n’uburyo muri iriya filime bavuga nabi Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame wayihagaritse ubu akaba agejeje Abanyarwanda ku iterambere rigaragarira buri wese mu Rwanda ndetse no ku isi hose”.

Yakomeje avuga ko icyabateye kujya mu muhanda bamagana BBC kwari ukwerekana ko badakeneye ibibabeshya bibagorekera amateka, ko batangaga umusanzu bamagana BBC n’abandi bose bayihishe inyuma, banereka abanyamahanga ko Abanyarwanda bafite icyerekezo cyiza bashaka kujyamo cyimakaza umutekano n’amahoro ko kandi nta munyarwanda ukwiye kuzongera gusubira mu icuraburindi.
Daniel yanatangaje kandi ko banatanze umusanzu mu kigega cy’Agaciro Developpment Fund bashaka kwereka amahanga ko batazahwema kwihesha agaciro no kugahesha igihugu cyabo, banereka amahanga ko atagomba kwitwaza inkunga batera u Rwanda ngo barugorekere amateka.





Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
burya rero harabumvako arabahanga bagacyekako twe nk’abanyarwanda tutamaze guhumuka bajye bibukako burya ariburya ubu noneho twamenye aho tuva binaduhumura amaso tumenya ahotugana imyaka makumyabiri irashize ariko ugasanga harukifuza ko abanyarwanda dusibira mu icura burindi baribeshya aho tugeze tuhagejejwe nibitekerezo bizima naho ibyabo bimunzwe ntibiteze bizadusubiza inyuma habe nagato abato nabakuru dufatane tuvuge duti never again and BBC nabagukoresha ngo ubibe amacakubiri mwese murashwaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ntawe uzongera kudutobera amateka tuhibereye kuko nitwe beneyo gusa ntawundi ufite uburenganzira bwo kugira ukundi ayandika
Nk’abanyarwanda twese dufite inshingano yo kwamagana uwashaka kudusubiza inyuma uwo ariwe wese
tugomba kwamagana BBc maze tukayereka ko ibyo gushaka kujijisha amahanga n’abanyarwanda kimwe guharabika isura nziza y’abayobozi bacu tutayemerera