Kicukiro: Umudugudu w’Umushumba Mwiza urateganya kwitunganyiriza umuhanda no kwiyubakira Ibiro
Abaturage b’Umudugudu w’Umushumba Mwiza mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barishimira aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi (2017 – 2024), bakavuga ko n’ibindi bitaragerwaho na byo biri mu nzira.
Bimwe muri ibyo bikorwa nk’uko byagarutsweho na Rusimbi Charles uyobora FPR Inkotanyi muri uwo Mudugudu, ni ibiri nko mu rwego rw’ubukungu mu byerekeranye no guteza imbere abaturage, aho bashishikarije abaturage gukorera mu bimina n’amakoperative bagamije kwizigamira no kwiteza imbere. Muri uwo mudugudu bafite ibimina bitatu harimo icy’abamotari ariko hakabamo n’abandi batari abamotari, hakaba n’ibindi bimina bibiri by’abagore.
Rusimbi avuga ko bafashije abaturage kujya muri gahunda y’ubwiteganyirize ya Ejo Heza kandi ko bakomeje ubukangurambaga.
Bashimira abashoramari bakorera muri uwo mudugudu kubera uruhare rwabo mu gutanga umusanzu w’umuryango. Muri bo harimo Abahinde batanze umusanzu ungana na Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu bijyanye n’imibereho myiza, urugero nko ku bwishingizi bw’ubuzima (mituweli), mu mwaka ushize batanze ubwishingizi 100% ku buryo n’utari wishoboye ngo bagerageje kumufasha. Muri uyu mwaka na ho barizera ko bazongera bakesa uwo muhigo. Mu kurwanya imirire mibi, muri uwo mudugudu ngo nta mwana ufite icyo kibazo nk’uko isuzuma bakoze ribigaragaza.
Icyakora mu bijyanye n’umutekano, hagaragajwe ko hakiri ikibazo cy’ubujura, dore ko hari aho baherutse kwiba, ibyibwe bikabura burundu. Biyemeje guhagurukira iki kibazo, by’umwihariko bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bafatanye gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.
Mu bindi biyemeje gushyiramo ingufu harimo kwiyubakira ibiro by’umudugudu. Umukuru w’Umudugudu w’Umushumba Mwiza, Uwisize Aimée, akaba n’umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi muri uwo Mudugudu, avuga ko kutagira ibiro bibangamira itangwa rya serivisi kuko bisaba ko abakenera serivisi bamusanga iwe mu rugo, mu gihe nyamara baramutse bafite ibiro byakoroha kuko n’igihe adahari, abo bakorana bajya baboneka ku biro bagatanga izo serivisi.
Abatuye mu Mudugudu w’Umushumba Mwiza bafite na gahunda yo kwitunganyiriza umuhanda uhari w’igitaka ureshya na metero zibarirwa muri 300 bagashyiramo uburyo buzatuma kuwugendamo byoroha. Barateganya gukusanya Miliyoni zibarirwa muri eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bakaba bamaze gukusanya abarirwa mu bihumbi 800 FRW.
Umukuru w’Umudugudu w’Umushumba Mwiza avuga ko muri uwo mudugudu harimo imihanda itatu, umuhanda wo hagati uturuka ku igaraji ku cyapa kiriho nimero ya 101 ukaba ari wo bifuza gutunganya kuko wakozwe ariko ugarukira hagati. Ati “Natwe turifuza ko twawukora kuko ukozwe ugahura n’uwo kwa Rwahama, ibinyabiziga byajya biwukoresha, bityo umubyigano w’ibinyabiziga mu yindi mihanda ukagabanuka.”
Basanze baramutse bashyizemo kaburimbo byabasaba amafaranga menshi cyane abarirwa muri Miliyoni 21, ibi bakaba ngo batekereza kuzabiganiraho n’inzego zibakuriye zikaba zabibafashamo. Icyakora abaturage biyemeje kuwutunganya mu buryo bw’ibanze, aho biyemeje kuwushyiramo itaka rya Laterite bakazanamo imodoka zimenamo amazi zikanawutsindagira, ndetse bagatunganya n’inzira z’amazi (rigole) byose hamwe bikazabatwara Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni eshatu.
Naho ku bijyanye n’Ibiro by’Umudugudu ho, ngo ikibagoye ni ukubona ikibanza, naho ibindi byo kuwubaka ngo babyikorera nibaramuka babonye aho bazawubaka.
Abatuye muri uwo mudugudu na bo basanga ibyo bikorwa remezo bibonetse byarushaho guteza imbere ako gace no koroshya itangwa rya serivisi, nk’uko umwe mu batuye muri ako gace witwa Mukampfizi Joyce yabisobanuye.
Ati “Uyu muhanda nutunganywa isuku iziyongera mu Mudugudu wacu, kuko isuku ari kimwe mu byo twiyemeje ko bituranga. Iyo imvura iguye hari ibikorwa byangizwa n’isuri kubera ko inzira z’amazi zidatunganyije, ariko ubu tugeze kure twikusanyiriza amafaranga azakoreshwa mu gutunganya uyu muhanda, turizera ko bizagerwaho vuba.”
Banashimiye abahoze batuye muri uwo mudugudu, bamwe ndetse bakaba barahoze mu nzego z’ubuyobozi bwawo, ariko bagiye bimukira ahandi kubera impamvu zitandukanye, icyakora na n’ubu bakaba bakigaragara mu bikorwa bihuza abaturage b’uwo mudugudu. Muri bo harimo Dr. Papias Malimba Musafiri wabaye Minisitiri w’Uburezi, akaba yari n’umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|