Kicukiro: Mukancogoza wahishe Abatutsi bahigwaga yahawe inka n’inzu

Akarere ka Kicukiro kashyize mu barinzi b’Igihango uwitwa Mukancogoza Esperence, wari ufite imyaka 24 y’ubukure mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yabashije kurokora umuryango w’abantu 10 bari bamuhungiyeho i Masaka muri Kicukiro, baturutse i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Mukancogoza Esperance warokoye umuryango w'abantu 10 muri Jenoside
Mukancogoza Esperance warokoye umuryango w’abantu 10 muri Jenoside

Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kicukiro bahembye Mukacogoza inzu yo guturamo, imbere y’urubyiruko rurangije urugerero, mu rwego rwo kurusaba kumwigiraho umuco wo gukora ibyiza no kwanga inyigisho z’amacakubiri, umuhango wabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 .

Mukancogoza Eperence atuye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro, mu nzu nshyashya yubakiwe n’abafatanyabikorwa b’ako karere barimo n’urubyiruko rw’i Masaka rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, rukaba rwari rumaze amezi abiri ku rugerero.

Mukancogoza avuga ko mbere y’uko Jenoside itangira muri Mata 1994, nyina yari yaramuganirije ku mateka y’Abatutsi kuva mu 1959 ubwo ‘birukanwaga mu gihugu kubera gutotezwa, kwicwa no kugirirwa nabi mu buryo butandukanye’.

Inzu Mukancogoza yubakiwe
Inzu Mukancogoza yubakiwe

Mukancogoza agira ati “Mama kera yigeze kumbwira ko muri 1959 habaye intambara bagatwikira Abatutsi, babagirira nabi, icyo kintu cyambaye ku mutima bigeze muri 1994 ndagambirira mu mutima nti ‘uwanyereka byibura umuntu umwe namuhisha’. Igihe cyarageze rero ntabwo habonetse umuntu umwe ahubwo haje abantu 10”.

Mukacongoza yarabakiriye iwe aho yari yarashatse mu Kagari ka Ayabaraya (bari bavuye ku Muyumbu), ariko bigera ubwo abandi bantu baje bahunze Inkotanyi bamenya ko kuri uwo mubyeyi hari Abatutsi, arabacikisha abajyana iwabo kwa se mu Kagari ka Rusheshe kugira ngo batabica.

Mukancogoza avuga ko nta n’amafunguro yari afite abagaburira, ahubwo ngo akibafite mu rugo iwe yajyaga kwa se kubasabira ibiribwa.

Abayobozi batandukanye bataha inzu ya Mukancogoza
Abayobozi batandukanye bataha inzu ya Mukancogoza

Yamaze kubahungishiriza kwa se bahamara igihe gito, bumva ko Inkotanyi zageze mu bice by’iwabo ku Muyumbu barasezera, Mukancogoza na se babafasha gutaha.

Muri uyu muryango w’abantu 10 bahungiye kuri Mukancogoza na se harimo uwitwa Nshimiyimana Ernest wari ufite imyaka 11 muri Jenoside, akaba yari mu baje gushimira Mukacongoza kuri uyu wa Gatatu, bamwibutsa ineza yabagiriye.

Nshimiyimana agira ati “Twahungiye hano batwitaho, baratugaburira, (Mukancogoza) akajya adushakira amakuru akatubwira aho ibintu bigeze, biza kugera ubwo bamenya ko na we ahisha abantu, (we na se) badushakira uburyo twakwambuka. Byari uguca mu bwato dusubira mu gice Inkotanyi zari zamaze gufata, twagezeyo izo Ngabo za RPF ziratwakira”.

Inka yahawe Mukancogoza
Inka yahawe Mukancogoza

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine, bavuga ko Mukancogoza ari Isomo ryiza ku rubyiruko rw’iki gihe rungana nk’uko yanganaga muri Jenoside.

Umutesi Solange agira ati “Twaje kumushimira kuko yahishe abahigwaga, ariko kuba tubihuje n’urugerero ni ukugira ngo urubyiruko rwigire ku barinzi b’igihango, ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bemera kwitandukanya n’abicaga, urubyiruko na rwo rwigire kuri ubwo butwari ari bwo Igihugu kibifuzaho”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hashobora kuba n’abandi barinzi b’igihango bataramenyekana.

Abayobozi n'abarinzi b'igihango mu murenge wa Masaka
Abayobozi n’abarinzi b’igihango mu murenge wa Masaka

Akarere ka Kicukiro kizeza abarinzi b’igihango bamaze kuboneka ko batazabaho nabi, aho ngo katangiye gahunda yo kubaha amatungo yabafasha kwiteza imbere.

Umwe mu rubyiruko rurangije urugero mu murenge wa Masaka, Ndihokubwimana Jean D’amour, avuga ko urugamba barimo gusabwa kurwana muri iki gihe ari ugukoresha mudasobwa na telephone, bakandika bamagana imvugo zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Masaka hamwe n'abaturanyi ba Mukancogoza baje kumushimira
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka hamwe n’abaturanyi ba Mukancogoza baje kumushimira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka