Kenya: Abana batanu bishwe n’ibihumyo

Ikinyamakuru ‘Tuko’ cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko byari nk’igihu cy’agahinda cyabuditse ku Mudugudu umwe wo muri Kawunti ya Kilifi, ubwo imbaga y’abantu bari baje kwifatanya n’umuryango wapfushije abana bawo batanu bapfuye umunsi umwe bishwe n’ibihumyo.

Abana batanu bo mu muryango umwe bishwe n'ibihumyo bitaribwa
Abana batanu bo mu muryango umwe bishwe n’ibihumyo bitaribwa

Abantu benshi cyane bari baje mu muhango wo gushyingura abo bana batanu bo mu muryango umwe, bapfuye bishwe n’ibihumyo, bakaba bari bafite imyaka hagati y’itandatu na cumi n’ine (6-14).

Icyo kinyamakuru kivuga ko byari bibabaje cyane kubona uko amasunduku atanu arimo imirambo ya ba nyakwigendera yururutswa mu mva buhoro buhoro, mu gihe ababyeyi, umuyango, abaturanyi ndetse n’abanyeshuri biganaga nabo bari aho basazwe n’agahinda.

Abo bana ngo bapfuye nyuma y’uko imyijima yabo inaniwe gukora, aho bari bamaze iminsi mikeya mu bitaro barwana n’ubuzima mu bitaro bya Kawunti ya Kilifi (KCRH) muri serivisi zita ku barwayi barembye.

Umuganga wakurikiranaga abo bana aho ku bitaro Malik Tajbhai, yavuze ko bari bafite ikibazo cyo kuruka cyane, n’ububabare muri rusange nyuma bigera aho imyijima yabo inanirwa gukora.

Christine Furaha nyina w’abo bana bishwe n’ibihumyo yavuze ko ari ibisanzwe ko abana bo muri ako gace bajya gushaka ibihumyo mu gihe cy’imivura.
Yasobanuye ko abo bana bariye ibyo bihumyo bibi byifitemo uburozi cyangwa se bitaribwa, nyuma bakaza kurya n’ibindi bihumyo babirishije ubugari basangira n’imiryango yabo.

Abaturage baboneyeho umwanya wo gusaba Leta kubaha ubufasha, kuko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa ya hato na hato.

Uwavuze ijambo mu izina ry’uwo muryango wagize ibyago, yavuze ko muri iyi myaka ya vuba aha, bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, yagize ati, “Abantu benshi twahinze imirima yacu dutera imbuto, ariko ntitwasaruye cyane, bitewe n’ikirere cyabaye kibi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka