Kayonza: Women Foundation Ministries izateza imbere umwari n’umutegarugori
Ihuriro ry’abagore Women Foundation Ministries ryo mu karere ka Kayonza, rifite intego yo guteza imbere umuryango nyarwanda rihereye ku mugore n’umwana w’umukobwa, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo huriro Pastor Alice Mignonne.
Abagore bibumbiye muri Women Foundation Ministries bazajya bagira igihe cyo guhura bagasenga bashimira Imana, ari nako bafashanya ubwabo gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’inzitizi ku iterambere ry’umugore n’ur’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ubwo yatangiza iri huriro mu karere ka kanyoza, tariki 26/03/2013, Pastor Mignonne yagize ati “usibye gusenga no kwigisha umunyarwandakazi iyobokamana, Women Foundation Ministries isanzwe ikangurira umwari n’umutegarugori kwihangira umurimo, kugira isuku, kurwanya imirire mibi, kandi igira inama imiryango itabanye neza ikongera ikabana mu mahoro, isura abarwayi,...”.
Hari ingo zari zarasenyutse ariko ubu zatangiye gusubirana; nk’uko umuyobozi wa Women Foundation Ministries abivuga. Asaba abagore gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere, kugira ngo bafatanye n’abo bashakanye guteza imbere imiryango ya bo.

Nubwo iri huriro ryiswe iry’abagore, abagabo na bo ntibarihejwemo kuko ngo biba byiza ari uko umugore n’umugabo we bumvise inyigisho ziritangirwamo bari kumwe. Ibyo ngo bituma ingo zirimo amakimbirane zisobanukirwa zigahita zitangira gushaka umuti w’ibibazo zifite.
Women Foundation Minstries igizwe n’abagore bari mu byiciro bitandukanye kuko harimo abavugabutumwa, abakozi ba Leta, n’abandi bagore bari mu byiciro binyuranye. Nta mugore n’umwe uhejwe muri iryo huriro kuko inyigisho ziritangirwamo zigenewe abagore bose muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|