Kayonza: Umuganura ngo ukwiye kubera ab’ubu ikimenyetso cy’ubumwe n’igihango aba kera bari bafitanye

Umusaza witwa Sayinzoga Selesitini wo mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi avuga ko umuganura ukwiye kubera Abanyarwanda b’iki gihe ikimenyetso cy’ubumwe n’igihango Abanyarwanda bo hambere bari bafitanye mbere y’umwaduko w’abazungu.

Uyu musaza ufatwa nk’umwe mu b’inararibonye muri uwo murenge yabivuze kuri uyu wa 07 Kanama 2015, asobanura amateka y’umuganura mu gihe abaturage b’umurenge wa Murundi bizihizaga umunsi w’umuganura.

Ku munsi w'umuganura abaturage bo mu murenge wa Murundi baremeye bagenzi ba bo batishoboye amatungo magufi n'imyambaro.
Ku munsi w’umuganura abaturage bo mu murenge wa Murundi baremeye bagenzi ba bo batishoboye amatungo magufi n’imyambaro.

Avuga ko uretse kuba umuganura waratumaga Abanyarwanda basangira ku byo bejeje, ngo wari n’umunsi w’ubusabane busesuye aho umwami yasangiraga na rubanda rwose atarobanuye, ibyo ngo bikaba igihango cy’ubumwe Abanyarwanda ba mbere y’umwaduko w’abazungu bari bafitanye.

Ati “Akamaro k’umuganura kajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, kajyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Abantu bari bashinzwe gutanga umuganura bari babiri, umwe akaba Umuhutu undi akaba Umututsi, bawugeza ibwami bagaha rubanda rwose bagasangira nta Muhutu nta n’Umututsi icyo gihe wabaga ahari.”

Umuganura ngo ukwiye kubera ab'ubu ikimenyetso cy'ubumwe n'igihango aba kera bari bafitanye.
Umuganura ngo ukwiye kubera ab’ubu ikimenyetso cy’ubumwe n’igihango aba kera bari bafitanye.

Sayinzoga akomeza agira ati “Akamaro kihariye umuganura watumaga rubanda basana n’umwami, washoboraga no kumukoraho kuko icyo gihe byabaga ari ubusabane nta kuvuga ngo arigizayo rubanda, ibyo rero bigahuza Abanyarwanda.”

Uretse gusangira ku munsi w’umuganura bizihije kuri uyu wa gatanu, abaturage bo mu murenge wa Murundi banakoze igikorwa cyo kuremerana.

Abaremewe borojwe amatungo magufi, abandi bahabwa imyambaro mu gihe abandi bishyuriwe imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza. Ibyo ngo byatekerejwe mu rwego rwo gufashanya nk’uko byagendaga mu muganura wa kera, abaremewe bakaba bavuga ko ibyo baremewe bigiye kubafasha nk’uko Senkoko Simon worojwe ihene yabivuze.

Abaturage bo mu murenge wa Murundi bizihije umunsi w'umuganura basabana.
Abaturage bo mu murenge wa Murundi bizihije umunsi w’umuganura basabana.

Uretse gahunda yo kuremerana abaturage bo mu murenge wa Murundi bakoze ku munsi w’umuganura ku buryo bw’umwihariko, ngo basanzwe banafashanya muri byinshi birimo kwishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abadafite ubushobozi, gukamira abadafite inka, no kwambika abambaye ubusa, byose ngo bakabikora bashingiye ku buyobozi bwiza u Rwanda rufite nk’uko bamwe babyemeza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

umuganura uhishe byinshi bya kera abato bagakwiriye kuririraho maze bakazamukana uwo muco uzabafasha kuzaba abanyarwanda beza

Haruna yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka