Kayonza: Abatuye mu mujyi basabwe gukoresha ubutaka icyo bwagenewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burakangurira abatuye mu Mujyi w’aka Karere gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, baba batarabibasha bagahinga nibura ibihingwa bigufi nk’imboga n’imbuto.

Nyemazi John Bosco, umuyobozi w’akarere ka Kayonza, yabwiye Kigali Today ko ayo atari amabwiriza y’akarere ahubwo ari amabwiriza ya MINAGRI avuga ko mu mujyi wa Kigali n’utundi turere twunganira umujyi, batemerewe guhinga ibihingwa bikura bizamuka hejuru nk’insina n’ibigori.

Uyu muyobozi ntiyasobanuye impamvu y’aya mabwiriza yatanzwe na MINAGRI ariko yunzemo ati: Ubundi buri gice kigira icyo cyagenewe kndi mu mujyi wa Kayonza ni igice cyo gutura. Ariko kuko tuzi ko hari ubwo umuntu aba akisuganya ngo abone kubaka, turasaba abaturage guhinga imyaka migufi ariko bakareka ibyo bihingwa bikura bikaba birebire kuko bishobora no kuba indiri y’amabandi".

Aha yanongeyeho ko abaturage ko bagomba kwita ku isuku y’aho batuye.

Bamwe mu baturage na bo bemeranya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku kuba bagomba guhinga imyaka migufi.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today yagize ati “Turashaka ko umujyi wacu utera imbere ugasa neza, ariko imwe mu mbogamizi ni uko hari abagitsimbaraye kuri gakondo, bashaka guhinga imyaka basanzwe bahinga ugasanga biri kudindiza iterambere”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi baturage bagaragaza ko iki cyemezo cy’Akarere kibangamye, kuko hari abafite amasambu mato bagomba gukuramo ibibatunga n’imiryango yabo, kandi ayo masambu akaba aherereye mu bice bifatwa nk’Umujyi wa Kayonza bakaba batazi uko bazabigenza.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko icyo yababwira ari ukubahiriza amabwiriza bagakoresha ubutaka icyo bwagenewe, ibihingwa bifuza bakaba babihinga ahandi hatari mu mujyi.

Abatuye mu mu Mujyi wa Kayonza kandi basabwa gutunganya inyuma y’ingo zabo bahashyira ubusitani bwiza, hagaterwa n’ibiti by’imitako ndetse n’iby’imbuto ziribwa.

Abaturage kandi bibutswa gutema ibihuru aho bigaragara hose, ari na ko bibuka gushyira amatara hanze kandi bakajya bibuka kuyacana mu gije bwije.

Ubuyobozi kandi bwibutsa abafite ibibanza mu Mujyi wa Kayonza bitubatse kubitunganya no kubibyaza umusaruro, hubakwa inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, yaba iz’ubucuruzi cg izo guturamo nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya..

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Reka reka uyu muyobozi navane ubusirimu mu murima; ubuhinzi si ikimwaro, ubwo n’ibiti bya Avoka ntibizongera guterwa. Bana ntimugakine n’umwuga w’abasokuru. Ahubwo mubegere bahinge kinyamwuga umusaruro wiyongere. Na kigali dutera avocat ku muhanda.murakoze kubyumva muyobozi.

ka yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Oya Rwose he sinemeranywa nuyu muyobozi, ese Insina zo ntizaba indabo Kandi zikavaho nogitoki .

Umuntamahanga iyo ageze ahantu hari nsina abaona arindabyo Kuko iwabo ntazibayo, natwe twabona ibirabo birebire , imukindo tukabyita indabo Kuko ntabyo dufite murwanda

Tugira amahirwe kugira indabo zinaribwa

Hodari yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Kayonza barya indabo. Haaa

cyuma yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Cuo noneho yabajije no kurya: Kayonza kwica, gufata ku ngufu noneho nta ntoki nta bihori..
Ese ubuuyu muyobozi Yitumye ch yatwe. Ashobora guhaharika guhinga akagaburira abatuage.
Ni irihe tegeko agendeyeho.

cyuma yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka