Kayonza: Abaturage ba Ndego barifuza ko Perezida Kagame abasura bakamubona imbonankubone
Abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ngo barifuza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yazabasura bakamubona imbonankubone kuko basanzwe bamwumva kuri radiyo gusa.
Abo baturage bashimira Perezida Kagame kuba bafite umutekano usesuye kuva u Rwanda rwibohoye, buri Munyarwanda akaba akora gahunda ze uko abyifuza ntakimukoma imbere. Hari koperative z’ubuhinzi n’uburobyi zikorera muri uwo murenge, abanyamuryango ba zo bakavuga ko bagenda bagera ku iterambere babikesha umutekano uri mu Rwanda.

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge ihana imbibe na Pariki y’Akagera, abawutuyemo bakaba ari bamwe mu bari bamaze igihe kinini babangamirwa n’inyamaswa z’iyo Pariki zaboneraga imyaka.
Bavuga ko ikibazo cyo konerwa cyamaze gukemuka nyuma yo gushyiraho uruzitiro rukumira inyamaswa z’iyo pariki ruzibuza kujya mu baturage. Urwo ruzitiro ngo akaba ari kimwe mu bikorwa bashimira Perezida Kagame by’umwihariko.
Murekezi Nicolas, umwe muri bo, agira ati “Mbere twari dufite ibibazo bikomeye by’inyamaswa zatwoneraga rwose imyaka yose ikaribwa n’inyamaswa ntitugire icyo dusarura tukagira inzara kandi twari kweza nk’abandi. Ubu nta kibazo gihari nubwo izuba rihari ariko tureza iyo imvura yaguye.”
Urwo ruzitiro rwa Pariki y’Akagera kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo n’umuhanda abaturage bo mu Murenge wa Ndego baherutse kubakirwa ngo bituma bifuza kubona Perezida Kagame imbonankubone bakamushimira kuko bamwumva kuri radiyo gusa.

Undi muturage yagize ati “Abayobozi bacu bagiye batwigisha, igisigaye ni ukuzatubwirira uwo Muzehe wacu Kagame natwe akazaza kutureba tukamubona. Ubu turamwumva ariko ni kuri radiyo gusa, rwose azaze kutureba natwe tumubone tunamushimire.”
Nubwo abaturage bo mu Murenge wa Ndego bishimira ibyo bamaze kugeraho, baracyafite ikibazo bita icy’ingorabahizi cyo kuba bataregerezwa amashanyarazi. Uwo murenge ni umwe mu mirenge ibiri y’Akarere ka Kayonza itaragezwamo amashanyarazi, ariko inzego z’ubuyobozi ziha icyizere abaturage ko amashanyarazi ari hafi kubageraho.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NICE IN DEVELOPMENT natwe tubari inyuma courage
Ni jambo muhimu kumuona rais wetu hapa Ndego,tunamushukuru sana pia tunamuombea kutawala na kuongeza maendeleo kwetu.
Abaturage ba Ndego rwose icyifuzo cyabo kirakwiye ndetse n’umurenge wa KABARE byatikanye umusaza rwose akwiye kubageraho muri yagahunda yiyemeje yo kwegera abaturage turabizi arashaka ndetse arashoboye ni nkumurabyo imihanda ya NDEGO KABARE iraharuye iteye amabengeza yiteguye kunyurwamo n’umusaza karabu musaza