Karongi : Urwibutso rwa Nyamishaba rwasenywe n’abantu bataramenyekana
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Nyamishaba mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi mu minsi ya Noheli rwasenywe n’abantu bataramenyekana ariko ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bashobora kuba ari inzererezi ngo zashakaga kwiba ibyuma byo ku ruzitiro.
Urwo rwibutso ruri ku muhanda ujya ku ishuli rikuru ry’ubuvuzi rya KHI, Ishami rya Karongi ku muhanda werekeza ku mushinga wo gucukura gaz methane mu kivu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque yatangarije Kigali Today ko byabaye mu minsi ya nyuma ya Noheli.
Niyonsaba yavuze ko ngo byakozwe n’inzererezi zashakaga kwiba ibyuma byo ku ruzitiro. Ariko iyo ubonye uko hameze, ubona ko byakoranywe ubugome kuko n’inkingi zariho urugi bazisenye.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi, Habarugira Isaac, we yavuze ko bataramenya ibyo ari byo neza, kuko ngo nta n’uwigeze atabwa muri yombi.
Habarugira yakomeje avuga ko icyo kibazo kizigirwa mu nama y’akarere izaba itariki 07-01-2014. Iyo nama izaba irimo no gutegura n’igikorwa cyo kuzacana urumuri rutazima ku nzibutso za Jenoside mu gihugu hose.
Mu Ntara y’Iburengerazuba ruzacanwa bwa mbere muri Ngororero ku itariki ya 10, mu karere ka Kamonyi rucanwe tariki 13 naho kuya 17 rukazacanwa mu karere ka Karongi.
Ubuyobozi bwa Ibuka bufatanyije n’umurenge wa Bwishyura bwari bufite gahunda yo gusana urwo rwibutso kuko rumaze iminsi rwangiritse kubera amazi y’imvura yinjiramo, bakaba bateganyaga kurusakara.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe neza nitwa irasubiza cloude merereye inyagatare abobanu bashenye urwibutso rwabazize jenoside bakwiye gushakwa baga ha nkwa
Akabaye icwende ntikoga, nta kindi narenzaho. Ubwo se gahunda nka Ndi Umunyarwanda cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge murabona zizashoboka koko hakiri ab’imitwe ikomeye kurusha amabuy?
njye nkurikije uko mbbona ndabona atari amabandi ahubwo byakozwe n’abantu bafite izindi gahunda kandi zijyanye no gushinyagurira abacitse ku icumu none wakwibaza kuki bibaye aruko hagiye gutangira kwibuka abatutsi ku nshuro ya 20? nyamara ubuyoboozi bwabifata serious kuko hari byinshi byihishe inyuma yibyo.