Karongi: Umujyi wa wagezemo amashanyarazi ku mihanda

Guhera mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08/02/2013, Umujyi wa Kibuye wahinduye isura, kubera amatara yashyizwe ku mihanda aboneshereza abantu, nyuma y’igihr cyari gishize akarere karashyize mu mihigo gushyira amatara ku muhanda.

Ku muhanda wasangaga abantu bibaza niba bari ku Kibuye cyangwa ari muri karitsite imwe yo mu mujyi wa Kigali, kubera batari bamenyereye kubonesherezwa mu masaha y’ijoro. Abacururiza mu isoko rya Kibuye ni bamwe mu bantu bishimiye urwo rumuri batari barigeze babona na rimwe muri Kibuye nk’uko byivugira.

Umwe mu bacururiza muri butike y’imbere mu isoko ati: “Aya matara yaziye igihe kuko abajura bari bameze nabi. Hari igihe twazimyaga amatara yo haze twese ugasanga harimo agasigane kubera ko buri muntu afite cash power ye bigatuma hano hatabona”.

Ni gutya umujyi uba ugaragara nijoro.
Ni gutya umujyi uba ugaragara nijoro.

Nubwo hari abo byafashije mu rwego rw’umutekano, hari n’abavuga ko bidahagije kubera ko mu isoko imbere hatabona. Umwe mu badamu bacuruza isambaza nasanze yaje gucururiza ku itara yagize ati: “Ntago habona ni nko mu kuzimu! Oya keretse iri bariteruye bakarishyira mu isoko ryacu ry’abagore”.

Mugenzi ariko ntiyemeranya nawe: “Ibyo nti byashoboka kuko ni iryo mu muhanda ntago ryagenewe mu isoko. Aya matara aratuma noneho uyu mujyi upfa kugaragara, ariko mbere waragendaga ukaba wagonga n’umuntu utamubonye”.

Ni ubwa mbere mu mateka y'umujyi wa Kibuye hagaragaye amatara ninjoro.
Ni ubwa mbere mu mateka y’umujyi wa Kibuye hagaragaye amatara ninjoro.

Emmanuel Tuyishime ni umumtari mu mujyi wa Kibuye. We aragira ati : “Umuntu yahitaga utamureba mu maso wenda hakaba haziramo n’umujura cyangwa undi muntun wakora ibibi ariko kubera urumuri ubu ntakibazo rugabanya n’impanuka mu muhanda”.

Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ni umwe mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2012-2013. Batangiye kuyashyiraho bahereye muri rond point hagati, bamanuka berekeza ku bitaro bikuru bya Kibuye.

Baranateganya kuzashyira amatara ahitwa kuri Josi utangiye kwinjira mu mujyi wa Kibuye akazamuka ahura n’ayo mu mujyi azenguruke rond point nini igana ku biro by’Intara akagaruka agahura n’ayo mu mujyi yerekeza kuri ETO Kibuye (IPRC West).

GASANA Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

Karongi muragenda musobanuka cyane pe ubuyobozi bwiza

yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka