Karongi: Pasiteri Uwimana Daniel ngo yarokowe na mayibobo

Pasiteri Uwimana Daniel yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Kibuye by’umwihariko kuri Paroisse St Pierre, kuri Home St Jean no kuri Stade Gatwaro yari Stade ya Perefegitura ya Kibuye maze anasobanura ukuntu yarokowe na mayibobo.

Uwimana Daniel, wari Pasiteri mu itorero rya ADPR, avuga ko mu 1994 indege ya Habyarimana imaze kumanuka hari abajendarume harimo umwe yari amaze iminsi abatije baje kumusura bamubwira ko bagomba gusenga cyane kuko ngo babonaga hagiye kuba ubwicanyi bukomeye.

Ngo ababajije uko babyitwaramo, abo bajandarume bakomoka mu Ruhengeri, bamusubije ko ari ukwitonda bakaguma mu rugo kandi bagasenga cyane kuko ngo na bo batari bazi iyo bigana. Ngo baramubwiye bati “Mugume mu rugo kandi musenge cyane wenda wabona bije guhosha.”

Abo bajandarume bamaze kuhava ngo hahise haza ikirongo kinini cy’abagore n’abana baturutse za Rubengera bashoreye inka bavuga ko byakomeye i Rubengera barimo guhiga no kwica Abatutsi.

Pasiteri wakoranaga na Uwimana Daniel witwaga Mutabagisha Thomas ngo yahise amusaba ko amuherekeza bakajya kureba iduka rye noneho bahageze ngo basanga bamutwikiye.

Ngo barakomeje bagana mu muhanda w’ahitwa mu cyumbati maze bahasanga abajanderume harimo uwarindaga Perefe Kayishema maze Pasiteri Thomas ababonye ngo ahita abwira Uwimana ko asubiye inyuma agiye kureba abana.

Uwo mujanderume warindaga Perefe wa Perefegitura ya Kibuye ngo ahita ahamagara Pasiteri Uwimana amwitiranyije na Thomas agira ati “Wowe Thomas twagushakaga none urizanye! Ngwino hano”.

Ahageze ngo uwo mujandarume yahise amukubita ikibuno cy’imbunda mu mavi yikubita hasi afashe imbunda agiye kumurasa mayibobo zihita zimuvugiriza indura zigira ziti “Ntiwice pasteri wacu, ntiwice pasteri wacu.”

Icyo gihe kurasa ngo yahise abireka maze undi mujandarume aramurembuza bahita bajya mu rugo rwa agronome bitaga Rwasubutare ngo abona abantu bamusohokanye mu nzu iwe bagenda bamutema. Mayibobo ngo zahise ziza ziramwegera ziramuhamagara ziramubwira ziti “Haguruka wigendere.” Pasiteri Uwimana ngo arahaguruka arataha.

Pasiteri Uwimana ngo ageze mu rugo hahise haza abandi bajandarume baza kumubaza abo basenganaga aho bari maze ngo ababwira ko atahazi. Pasiteri Uwimana akomeza avuga ko inama yabaye yarimo uwari Burugumesitiri wa Komini Gitesi na Burugumesitiri wa Gishyita.

Pasiteri Uwimana Daniel, imbere ya Paroisse St Pierre de Kibuye mu ijoro ryo kwibuka atanga ubuhamya ku bwicanyi bwabereye ku Kibuye.
Pasiteri Uwimana Daniel, imbere ya Paroisse St Pierre de Kibuye mu ijoro ryo kwibuka atanga ubuhamya ku bwicanyi bwabereye ku Kibuye.

Uwari Burugumesiteri wa Gishyita yatunze intoki uwari Burugumesitiri wa Gitesi amutuka cyane amubwira ko za Bisesero abantu barimo kwicana bamaranye (icyo gihe ngo ashinja Abatutsi ba Bisesero kwica Abahutu) ngo none na we aricaye gusa. Burugumesiteri wa Gitesi amusubiza amubwira ati “Ariko murica abantu murabashakaho iki! Mwabaretse ko ari abantu nkamwe.”

Icyo gihe, uwo mu Burugumesitiri wa Gishyita yahise ashaka gukubita uwa Gitesi kubera izo mpamvu.

Atanga ubwo buhamya mu ijoro ryo kwibuka rya tariki 07/04/2014 ryabereye kuri Paroisse Saint Pierre de Kibuye, Pasiteri Uwimana yahereye amateka y’ubwicanyi ku ngoma ya cyami kuko ngo mu mwaka wa 1963 yigaga mu mashuri abanza maze asobanura urugomo rwagiye rukorerwa Abatutsi kuva ku nkundura ya demokarasi kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo yiga mu mwaka wa mbere, umwarimu witwaga Runiga yazanye agahanga k’umuntu ngo yari atoraguye muri rond point ahitwa kwa padiri. Runiga ngo yagakoresheje abigisha ubwicanyi bwabagaho maze akabasobanurira ko icyo gihe hari ubwicanyi bwinshi kandi abicwaga imibiri yabo yajugunywaga mu cyobo cyitwaga Rwabayanga.

Pasiteri Uwimana agira ati “Amashyaka menshi aje mu Rwanda narebye abasederi (CDR) nibuka ibyo Runiga yatubwiye mpita numva nanze amashyaka kuko byagaragaraga ko bagiye kongera kwica abantu”.

Mu buhamya bw’iminota 30 Pasiteri Uwimana Daniel yasobanuye ko ubwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo agenda avuga amazina y’abishwe n’uko bagiye bicwa ndetse akanasobanura ibihumbi n’ibihumbi by’abiciwe kuri Proisse St Pierre de Kibuye, kuri Home St Jean no kuri Stade Gatwaro akanasobanura uko afatanyije na bamwe mu bajandarume b’abana beza hari abo barokoye bakabahungishiriza muri Congo.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwaba azi amakuru neza y’uko abantu bishwe muri stade gatwaro ku kibuye yampa ubuhamya neza kuko niho imiryango yacu yatikiriye murakoze kandi mukomeze gukomera.

Mugabi yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Pasteur Uwimana Daniel , uri Uwimana koko kandi twarasenganye ndakuzi neza nzi yuko wabayeho wubaha Imana kandi utishushanya nkabandi twabanye m,witorero rya ADEPR ku kibuye, ariko muri 1994 ubwo abatutsi bicwaga , bagahinduka inyamaswa . ndebye ubu buhamya bwawe nibuka urara utungendana mu gicuku utuvana mu bihuru bya Bethania ujya kudushakira ubwato butwambutsa hakurya muli Congo ari nayo mpanvu ubu nshobora kwandika kuko narokotse njyenyine mu muryango wanjye, ntari mbuze abo twasangiraga ijambo ry,Imana bampisha ariko akaba ari wowe wenyine witangiye abandi.
Thomas Mutabagisha wavuzeho mu buhamya bwawe yishwe urwagashinyaguro n,uwari musanzire we, ariwe Emmanuel Kayihura wari Directeur w,ikigo cya Primaire ya Gatwaro. Ubu aradamaraye yitonze muli Belgique ..Yafatanyije ,.umugabo witwaga Bitumburuka wari agronome cg veterinaire sinibuka neza, kandi bamusohoye aho yari yihishe muli Yordani- aho babatiriza mu rusengero rwa ADEPR-bamwicira hanze y,Urusengero we nuwo Musanzire we Kayihura basengeragamo. Sinavuga byinshi kuko nanjye Kayihura yankoze mu nda anyicira umwana w,igitambambuga w,amezi umunani.
Sinjye gusa ugushimira ubutwari wagize muli kibuye kandi uzakomeze ube intwali kandi Imana Izaguhembe kuguha ijuru.

Bisesero yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka