Karongi: Ibura ry’imodoka n’imvura byatumye abanyeshuli benshi barara badatashye

Ku munsi abanyeshuri biga mu karere ka Karongi bari gutahiraho tariki 28/03/2013, haguye ’imvura yatumye benshi batabasha kugera ahategerwa imodoka ndetse n’abahashije kuhagera kuzibona ntibya byoroshye.

Tagisi za twegerane na bisi za ONATRACOM zapakiye abantu biratinda.
Tagisi za twegerane na bisi za ONATRACOM zapakiye abantu biratinda.

Usibye tagisi zisanzwe za twegerane zisigaye zaragabanutse kubera abakeba bazo ba Capital n’Impala, aya ma agences nayo ntago yabashije guhaza isoko, kuko byageze ku gica munsi nta mugenzi n’umwe ushobora kubona umwanya kugeza ku munsi ukurikiyeho.

Byarinze bigera ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 29/03/2013 abanyeshuli bakiri urujya n’uruza ahategerwa imodoka, bamwe baza banyagirwa, abandi ugasanga bicaye bashobewe.

Imvura nayo ntiyari yoroheye abategaga imodoka.
Imvura nayo ntiyari yoroheye abategaga imodoka.

Kubura kw’imodoka mu bihe nk’ibi ni ibintu bisanzwe, ariko ikibabaje nuko mu gihe cy’ibura ry’imodoka hari ba rusahurira mu nduru bizamurira ibiciro by’ingendo uko bashaka.

Umukozi wa agence Impala utarashatse kwivuga izina yahaye Kigali Today nimero za plaque ya tagisi ya twegerane (RAB 211 J) yabonye irimo guca abana 3500FRW bava i Rubengera berekeza i Kigali, kandi ubusanzwe urwo rugendo rwishyuzwa 2500 FRW.

Hari ababonaga imodoka iciyeho ukabona agahinda ni kose kubera kurara badatashye.
Hari ababonaga imodoka iciyeho ukabona agahinda ni kose kubera kurara badatashye.

Ikintu cyiza cyagaragaye ku munsi w’ejo, nuko hari umupolisi (traffic) wafashe imodoka yari yatendetse ariko arayibabarira kubera ko uwari watendetswe ari umwana umwe wari ugiye guhera ku muhanda bwije imvura irimo kugwa.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka