Karongi: Akarere kashimwe ibikorwa by’imihigo ariko gasabwa kunoza raporo

Itsinda ryari rimaze iminsi ibili mu karere ka Karongi risuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013, riratangaza ko akarere ka Karongi gahagaze neza, ariko ngo hari ibigomba gukosorwa mu mikorere ya raporo y’imihigo.

Ku mihigo 59 akarere ka Karongi kari kahize mu mwaka 2012-2013, hasuwe hafi ¾ mu mirenge itandukanye, intumwa za Leta zibasha kwirebera n’amaso uko akarere kayishyize mu bikorwa.

Tumushime Francine wari ukuriye iryo tsinda ry’abantu barenga 10 akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, avuga ko ibyinshi mu bikorwa babonye bifite aho bihuriye no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Itsinda ryasuzumye imihigo ya Karongi ryari rikuriwe na Tumushime Francine (uwa kabili ututse ibumoso).
Itsinda ryasuzumye imihigo ya Karongi ryari rikuriwe na Tumushime Francine (uwa kabili ututse ibumoso).

Ati “harimo ibikorwa bitanga akazi, amasoko, amavuriro, ibigo nderabuzima, za SACCO z’imirenge, twabanye SACCO rwose itangaje ngira ngo ijyanye na cya cyerekezo Perezida wa Repubulika ahora adushishikariza cyo kwihesha agaciro no kwigira”.

Yakomeje agira ati “Twabonye n’amaterasi y’indinganire, bigaragara rwose ko muriho muhangana n’ikibazo cy’ubutaka bwanyu buhanamye. Hari imirima y’icyayi…ngira ngo ntavuze byinshi, biragaragara ko akarere kanyu gafite aho kariho kava n’aho kariho kajya”.

Tumushime Francine ariko hari n’ibyo anenga ahanini birebana n’uburyo raporo z’imihigo zagiye zikorwa. Ngo hari aho bageraga ugasanga barimo gushakisha intego y’umuhigo kandi atari igihe cyo gushakisha intego.

Mu byasuwe harimo ibikorwa by'iterambere ry'ubuhinzi.
Mu byasuwe harimo ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi.

Ati “mu mihigo y’umwaka utaha iki kintu muzakizirikane kuko turacyari muri planning, imihigo ntago irasinywa”. Hari aho akarere kavugaga ko kubatse robine z’abaturage ariko bajya kureba bagasanga ni pompe z’amazi (boreholes).

Kuri iyi ngingo, umuyobozi w’akarere ka Karongi arizeza abasuzuma imihigo ko bizakosorwa, ndetse akanabashima uburyo amatsinda y’isuzuma ubu akorana n’uturere.

Africa Alexis wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), we yashimye cyane isura y’umujyi wa Karongi nk’umuntu wari uhaherutse mu myaka ibili ishize.

Bashimye uburyo umujyi wa Kibuye wateye imbere.
Bashimye uburyo umujyi wa Kibuye wateye imbere.

Yagize ati “Jye na bagenzi banjye ejo bundi twabonye ukuntu umujyi wa Karongi ucanye nijoro, bamwe bati ‘Karongi by night’ bivuga ngo Karongi nijoro, ariko nagira ngo mbabwire ko iriya ari intambwe y’igihangange”.

Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-1013 mu karere ka Karongi, byatangiye tariki ya 29 kugeza kuya 30 Nyakanga.

Itsinda rya Leta ryavuze ko akarere ka Karongi kagaragaje urugero rwiza rw’ubufatanye haba mu bakozi b’akarere ubwabo, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu mihigo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwoae karongi mu iterambere irakataje. Ikibazo n’uko raporo zaboneka icyakozwe kikabura.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka