Karongi: Abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bakoranye umuganda n’abaturage ba Bwishyura
Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bakora mu Ishami ry’ikoranabuhanga kimwe n’ibigo bikora ibijyanye n’ikorabuhanga bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu muganda batera ibiti kuri ruhurura iri ku burerbure hafi bwa kilometero ebyiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashimiye abaturage kuba bawitabiriye ari benshi kandi ku bushake bwabo maze busaba ubuyobozi bw’umurenge ubw’utugari n’ubw’ imidugudu ndetse n’abaturage kubyitaho kuko ngo biri mu bizarinda umutekano w’abaturage baturiye iyo ruhurura kandi bikanongerera uburanga umujyi wa Kibuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yagize ati “Ibi biti duteye aha ejo ntituzasange abantu barabikandagiye cyangwa ihene zarabiriye. Nimubitekerezeho murebe ukuntu aha hantu hazaba hasa igihe ibi biti bikikije iyi ruhurura bizaba byigiye hejuru.”
Nyuma y’uwo muganda wabaye tariki 29/03/2014, umuyobozi Mukuru wa ICT muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabunga, Nkurikiyimfura Didier na we yashimiye abaturage b’Akarere ka Karongi avuga ko ibyo yabonye bigaragaza ko ari baturage bakunda igihugu cyabo.

Yagize ati “Ibi biratanga icyizere ko twese nk’abanyarwanda dushaka gukura igihugu aho kiri tugahindura amateka yacu tuva mu bukene tukiteza imbere.”
Nkurikiyimfura yanaboneyeho gushishikariza abaturage gukunda ikoranabuhanga kuko ngo riri mu bizafasha gutera imbere ku buryo bwihuse.

Guhera tariki 29-30/03/2014 Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga hamwe n’ibigo hafi ya byose bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga bari mu karere ka Karongi bakangurira abaturage guhagurikira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu cyo bise ICT Awareness Campaing.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|