Karongi: Abafatanyabikorwa batazajya bubahiriza amasezerano bazajya basezererwa
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, aratangaza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe akarere kari kahize mu mihigo bikaba byarazaririye kubera gutenguhwa na barwiyemezamirimo cyangwa abafatanyabikorwa batashyize mu bikorwa ibyo biyemeje.
Bimwe muri ibyo bikorwa ni umushinga wo kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye ugiye kumara hafi imyaka ibili kubera ibibazo byajemo rwiyemezamirimo watezutse ku nshingano ugahabwa undi.
Ibindi ni ibikorwa byo kujyeza amashanyarazi hirya no hino muri Karongi ariko ugasanga nta mbaraga nyinshi zirimo bigatuma Karongi ifite umubare muto cyane w’abaturage bafite amashanyarazi (2%).
Aha utungwa agatoki ni EWSA, umuyobozi w’akarere ka Karongi akavuga ko ikunze kubatenguha ibyo bemeranyijwe ntibikorerwe igihe. Kayumba Bernard yatanze urugero rw’umurongo w’amashanyarazi Bwishyura-Munzanga nawo umaze iminsi wemejwe ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba ryarananiranye.
Nubwo muri rusange akarere ka Karongi kadahagaze nabi mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012, uku gutenguhwa n’abafatanyabikorwa cyangwa ba rwiyemezamirimo biri mu mpamvu zituma hari ibyo akarere gahiga ariko ntibigerweho ku gihe.
Kubera iyo mpamvu akarere kafashe umwanzuro wo kujya kagirana amasezerano na barwiyemezamirimo ndetse n’abafatanyabikorwa aho bishoboka, utubahirije ibyo yasezeranye agahambirizwa.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi yabisobanuye atya: “Tugomba kugirana amasezerano yanditse akavuga icyo yiyemeje gukora, akagikorera inyandiko akavuga n’igihe azagikorera kugira ngo umufatanyabikorwa uvuga ibintu akina muri gahunda y’iterambere bijye bimugiraho ingaruka”.
Buri mufatanyabikorwa agomba kujya agira ibikorwa bifite ingaruka nziza zizamura abaturage, iyo atabishoboye akagirwa inama, yakwanga agasezererwa. Kayumba yakomeje agira ati “Ubu twamaze kumenya ba rwiyemezamirimo dufite, duhura nabo tumenya ibyo bakora n’ingengo y’imari yabo, ubu bimaze kujya mu murongo”.

Igishimishije ariko nuko ibitarakozwe cyangwa ibyazaririye ari bike cyane ugereranyije n’ibyakozwe nk’uko bigaragazwa n’impinduka zigaragarira buri wese ugeze mu mujyi wa Karongi.
Ingero ni nyinshi nk’uko umuyobozi w’akarere yabisobanuye mu nama y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabereye mu murenge wa Rubengera ku cyicaro cy’akarere, inama yasuzumiraga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2011-2012.
Mu byishimirwa byagezweho harimo kuba akarere ka Karongi kamaze imyaka ine yose (2007-2011) kari ku isonga y’ubwitabire mu bwisungane bwo kwivuza (mutuel), aho akarere gafite umuhigo w’100%.
Ibindi ni ibikorwa by’ubukungu aho inyubako z’ubucuruzi zitari nke zimaze kuzamurwa muri Karongi, amahoteli, amabanki afungura amashami ubutitsa, inganda z’icyayi n’ibindi, ibi byose bigaherekezwa n’uko akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 7 mu gihugu hose mu migendekere myiza y’itangwa ry’amasoko, no ku mwanya wa 2 mu kugaragaza ku buryo busobanutse ikoreshwa ry’imari ya Leta (clean audit).
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo barwiyemezamirimo bajye babakatira kuko batuma akarere kadatera imbere bigatuma tuba abanyuma none bajye bajyenda