Kamonyi: Muri Nyabarongo hatoraguwe umurambo w’umukobwa utamenyekanye
Mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye muri Nyabarongo mu mpanuka y’ubwato yabaye mu gitondo cya tariki 3/1/2015, hatahuwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ariko ntabarirwa mu barohamye mu mpanuka kuko yaturutse mu majyaruguru y’icyambu kandi ababuze ababo bakaba batamumenye.
Kuva iyi mpanuka ibaye, Polisi y’Igihugu ishami rikorera mu mazi ryatangiye gushakisha imirambo y’abantu 12 baburiye muri Nyabarongo. Kuwa mbere tariki 5/1/2015 abashakishaga bakaba barohoye umurambo w’umukobwa wari uzanywe n’uruzi ruturuka mu majyaruguru rwerekeza aho Nyabarongo ihurira n’Akanyaru mu Bugesera.
Bamwe mu baturage birirwa kuri Nyabarongo ngo barebe ko imibiri y’ababo yaboneka, batangaje ko uwo mukobwa batamuzi mu gace batuyemo ndetse no mu murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Céléstin, ahamya ko uwo murambo atari uwo umuturage w’umurenge ayoboye ahubwo ko yazanywe n’uruzi akarohorwa n’abashakishaga ababuze.
N’ubwo uwo murambo utarakorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyawishe ngo ufite ibikomere ku maboko no ku maguru, bishoboka ko uwo mukobwa ashobora kuba yishwe mbere yo kujugunywa mu mazi.
Ibikorwa byo gushakisha ababuriye mu mpanuka y’ubwato byo biracyakomeje; abaturage n’ubwo barangije kwakira ko ababo bapfuye, bafite icyizere ko bamwe muri bo bazaboneka. Ngo kuba ingona zitajya zirya umuntu zitiyiciye, abishwe n’amazi uruzi ruzashyira rubaruke.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|